Kwamamaza

Abacuruzi batakiye Perezida Kagame ku bihano bihanitse bahabwa bagiye koroherezwa

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 07:46' na Ntakirutimana Deus


Mu mezi abiri ari imbere, abacuruzi bamaze umwaka batakiye Perezida Paul Kagame ko bakoroherezwa ibihano biremereye bahabwa iyo bakoze amakosa ku bijyanye no gusora, bituma bamwe bava muri ubwo bucuruzi, bazasubizwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA) kiratangaza ko cyamaze gusuzuma icyo kibazo, ku buryo ibihano abo bacuruzi bahabwaga bizagabanywa.

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yasuraga agakiriro ka Gisozi, tariki ya 12 Kanama 2015, uhagarariye amakoperative yo mu Gakiriro ka Gisozi, Gashayija Justin, yamugejejeho ikibazo cy’ibihano biremereye bahabwa iyo bakoze amakosa mu bijyanye no gusora, ku buryo umucuruzi utaratanze umusoro ashobora guhanishwa amande aruta igishoro.

Yagize ati “Usanga umuntu ufite igishoro nk’icya miliyoni imwe cyangwa arengaho gake, iyo habayeho ikosa cyangwa kwibeshya n’iyo byaba byakozwe n’ umukozi w’uwo mucuruzi, kabone n’iyo uwo mucuruzi yaba ari mu bitaro, itegeko rimuhanisha amande ari hagati ya miliyoni 5 na 20.”

Gashayija yakomeje avuga ko “akenshi usanga umuntu ntayo aba yarungutse, ntayo atunze, bikagira ingaruka no ku gihugu kuko abo bigezeho benshi bahita bafunga ubucuruzi bwabo bagataha.”

Perezida Kagame yavuze iko iki kibazo gikwiye gusuzumwa, hakarebwa uburyo ibihano bitangwa bijyanye n’uburemere bw’ikosa ryakozwe.

Ati “Niba wakoze ikosa muri miliyoni imwe, kuguca miliyoni 20 sinzi niba ingingo zose zatanzwe ari ngombwa mu gushaka gukemura icyo kibazo [..].Uwabivuze iyo adatanga urugero nari kwibwira ko adashaka guhanwa …yavuze kunganisha ikosa n’igihano.”

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko bwaganiriye kuri icyo kibazo n’urugaga rw’Abikorera(PSF) ruhagarariye abacuruzi, kuri ubu kikaba kiri mu nzira zo gukemuka.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tushabe, yabwiye RBA ko baganiriye kuri ibyo bihano byagiye bigaragazwa cyane ku gukoresha imashini zitanga inyemezabwishyu(EBM) n’ingamba zafatwa.

Yagize ati ”Tukaba rero twarabigejeje ku bashinzwe guhindura politiki y’isoresha, ubu harimo kwigwa amategeko kugira ngo turebe ukuntu twahindura ibihano tubyoroshye.”

Mu gihe cya vuba ngo ibyo bihano biraba byashyizwe ahagaragara. Ati “Politiki yabyo ubu yarizwe, Tukaba rero twizera ko bitarenze nibura mu mezi nk’abiri izaba imaze kwemezwa, ku buryo amategeko azaba yahindutse, kugira ngo dukomeze guhana ari ko na none tudakura umuntu mu bucuruzi.”

Abacuruzi bazakomeza kwegererwa, bigishwa kwirinda gukora amakosa, ariko abazajya bananirana na bo ngo ntibazihanganirwa.

Ati “Ibihano byo ni ngombwa cyane kuko ukosa twanakwigishije tukanakwereka n’ingaruka zabyo , ariko na wa muntu wakoze amakosa ntahanwe ku buryo yava mu bucuruzi kubera ibihano biremereye.”

Ibihano bifasha guca umuco wo kudahana ku bashaka kunyereza imisoro, ariko na none ibihanitse bishobora gutuma bamwe bazinukwa ubucuruzi, ndetse bigakumira n’abandi mu bashoramari.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved