AB Bank Rwanda yongereye abakiliya bayo ubumenyi mu by’imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

AB Bank Rwanda yatanze amahugurwa ku bakiliya bayo, igamije kubongerera ubushobozi mu kwizigamira, gucunga neza ubucuruzi bwabo, kwaka inguzanyo, kuzicunga neza n’ibindi.

Aya mahugurwa yahawe abakiliya ba AB Bank Rwanda basaga 20, yatangiye tariki 19 kugeza tariki 20 Nyakanga 2018 i Kigali.

Abahuguwe biganjemo abasanzwe bafite ubucuruzi ndetse n’abandi bafite Ibimina bikorana na AB Bank Rwanda.

AB Bank Rwanda itangaza ko yahuguye abo bakiliya igamije kubongerera ubumenyi buzabafasha gufata ibyemezo bikwiye by’uburyo bakoresha imari zabo.

Amahugurwa yatanzwe n’abakozi ba AB Bank Rwanda babanje kubihugurirwa, bafatanyije na Jean Marie Vianney Nzagahimana, inzobere mu bumenyi bw’iby’imari mu Ishyirahamwe ry’Ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR).

Aya mahugurwa ni imwe muri gahunda AB Bank Rwanda ishyize imbere zo gufasha abayigana guhugukirwa ibijyanye n’imari mu duce twose ikoreramo.

Abayitabiriye bahawe ubumenyi bw’ibanze mu by’imari, iterambere mu by’inganda nto, imicungire y’umutungo w’umuntu n’uw’ubucuruzi, kwihangira imirimo, gukoresha ibitabo by’imari, gutegura imishinga, imisoro, kwizigamira, gucunga inguzanyo n’ibindi.

Umwe mu bakiliya bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko yahigiye byinshi bizamufasha mu bucuruzi bwe.

Yagize ati “Nishimiye kuba nitabiriye aya mahugurwa atanga ubumenyi ku bijyanye n’imari. Nahigiye byinshi bizamfasha kugenzura ubucuruzi bwanjye ndetse n’uburyo nkoresha amafaranga. Namenye uko natandukanya amafaranga yanye bwite yo gukoresha n’ayo mu bucuruzi. Ubu nzi uko nabika amakuru ajyanye n’ubucuruzi bwanjye neza. Ndashimira AB Bank kuba yantumiye muri aya amahugurwa.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa, Arah Sadava, yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa, asezeranya ko ari gahunda izakomeza.

Yagize ati “Dushimiye cyane abakiliya babashije kwitabira aya mahugurwa. Ibi bidutera imbaraga zo gukomeza gutanga serivisi zijyanye n’ibyo abakiliya bifuza.”

Yavuze ko izo gahunda zizakomeza hagamijwe gufasha abakiliya kongera ubumenyi bwabo mu by’imari kugira ngo babashe gucunga ibyabo umunsi ku munsi.

AB Bank Rwanda itanga serivisi zitandukanye z’imari haba ku bakiliya basanzwe cyangwa ibigo by’ubucuruzi. Inatanga inguzanyo ku bantu bwite no ku bigo by’ubucuruzi haba ibito n’ibiciriritse.

Iyi banki ifite amashami atanu mu Rwanda harimo ane aherereye mu Mujyi wa Kigali nk’irya Nyamirambo, Kimironko, Gisozi, Nyarugenge n’irya Musanze rifasha abatuye mu bice byo mu Majyaruguru y’igihugu.

AB Bank Rwanda ni imwe mu mabanki agize Ikigo cy’amabanki Access Holding gikorera mu bihugu bitandatu muri Afurika, bitatu byo ku mugabane w’u Burayi, kimwe muri Aziya na kimwe muri Amerika y’Amajyepfo.

Abanyamigabane b’iyi banki harimo Access Holding Microfinance AG ikorera mu Budage, Banki y’Iterambere yo mu Budage, KFW n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IFC.

Abahawe amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza