00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uyifunguje ahabwa ikarita ako kanya, inyungu ziri mu gufunguza konti irimo n’iy’amadevize muri Ecobank

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuko serivisi zose ukeneye ushobora kuzibona ukoresheje ikoranabuhanga bitagusabye gukora ku mafaranga.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga bakoresha harimo n’uburyo bw’amakarita, muri yo harimo n’ikarita igufasha gukoresha amafaranga ari kuri konti yawe iyo ari yo yose haba iya amanyarwanda cyangwa amadevise ( USD, EURO, GBP).

Ibi bisobanuye ko niba ufunguye konti yo mu madorali bari buguhe ikarita yo mu madorali ku buryo aho uzaba uri hose ku Isi uzabasha gukoresha amafaranga yawe mu madorali cyangwa ayo ariyo yose wafungujemo konti.

Iyi karita ni umwihariko wa Ecobank gusa, akarusho kuri yo ni uko iyo ugiye gufungura konti iyo ari yo yose uhita uyihabwa ako kanya ukayitahana.

Iyo umaze guhabwa iyi karita ushobora kuyikoresha ahantu hose waba uri ku Isi. Ikora ku byuma bya ATM ubikuza cyangwa ureba amafaranga ufite kuri konti, ushobora kandi kuyikoresha wishyura ibicuruzwa kuri murandasi ibizwi nka e-commerce ndetse no kuri POS mu maguriro atandukanye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire yavuze ko Ecobank yazanye iyi karita kugira ngo ifashe abantu kubona amafaranga kuri konti zose.

Ati “Umuntu ashobora kugira konti yo mu manyarwanda cyangwa mu madorali twashyizeho iyi karita kugira ngo umuntu ajye abasha gukoresha ikarita ashaka kuri konti iyo ariyo yose afite n’aho yaba ari hose.”

Yakomeje agira ati “Turashishikariza abakiliya bacu gukomeza gukoresha amakarita ya Ecobank kuko aribwo buryo bwizewe, bwihuse kandi butekanye.”

Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Ubu ushobora gufunguza konti y’amanyarwanda cyangwa amadevize muri Ecobank ugahabwaho ikarita ako kanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .