00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego Bank yasabanye n’abakiliya bayo mu cyumweru cyabahariwe, ibashimira uko bayibaniye muri Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Urwego Bank Plc, yasabanye n’abakiliya bayo ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, iboneraho umwanya wo kubashimira uburyo batahwemye kuyiba hafi mu bihe bigoye bya Covid-19.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, ku Cyicaro gikuru cy’iyi banki giherereye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu yandi mashami yo hirya no hino mu gihugu.

Urwego Bank Plc ni banki ikorana n’abantu bafite ubushobozi buke ariko bafite imishinga yabazamura, ikabafasha kuzamura ibikorwa byayo bagatera imbere bagateza imbere n’igihugu muri rusange.

Ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe kwakira neza abakiliya, ubuyobozi bwa banki bwagaragaje ko bushyize imbere gutanga serivisi nziza ariko ubu bagiye gushyira imbaraga mu kongera ikoranabuhanga muri serivisi zabo.

Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Imibanire, Zihiga Faustin, yavuze ko bizihiza iki cyumweru n’abakiliya babo mu kubereka ko ari ingenzi, ubu bakaba babikoze babashimira ko bagumanye na bo muri Covid-19.

Yagize ati “Iki cyumweru ni ingenzi kuko aba ari umwanya wo kuvugana n’abakiliya bacu kuko baba baratubereye inkoramutima, tuba dushaka kubereka ko natwe tubyishimiye.”

“Turabashimira ko batugiriye icyizere no mu bihe bikomeye bya Covid-19, aho umuntu yashoboraga kuvuga ngo ejo sinzi uko bizagenda ka nkuremo amafaranga yanjye nyicarane ariko bayarekeyemo turagumana.”

Yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga muri serivisi babaha cyane kwibanda ku zijyanye n’ikoranabuhanga, ku buryo umukiliya azajya agendana banki aho ari hose.

Ku ruhande rw’abakiliya, bavuze ko Urwego Bank ari banki nziza kandi banezezwa no kuba bafata umwanya nk’uyu bakabereka ko bari kumwe kandi bagakomeza kubaha serivsi nziza.

Hategekimana Jean Baptiste yagize ati “Urwego Bank ni banki idufata neza iduha serivisi tuyisaba, kuba bafata n’umwanya bagasabana natwe tubona ko batuzirikana nk’abafatanyabikorwa babo ba buri munsi.”

Ibi abihuje na Mwiza Jolie Sandrine, wavuze ko iki gikorwa kibereka ko babitayeho ndetse abasaba gukomeza serivisi nziza babaha.

Yagize ati “Ibi bitugaragariza ko batwitaho ndetse banadutekereza nk’abakiliya babo biba byadukoze ku mutima cyane, ndabasaba ko ibyiza bafite babyongera bakomeze bakore ibiteza Abanyarwanda imbere.”

Urwego Bank Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1997 ari Urwego Opportunity Banking, iza kugenda ihindura amazina kugeza ubu ifite amashami 17 hirya no hino mu gihugu ikaba ifite aba-agents 287.

Abakiliya bavuga ko kuba haba uyu munsi bibereka ko banki ibitayeho kandi bituma bakorana babizeye
Abakozi basabanye n'abakiliya ba banki mu kwizihiza icyumwe cyo kwakira abakiliya
Abakiliya b'Urwego bank bavuga ko banezezwa na serivisi iyi banki ibagenera
Hategekimana Jean Baptitse yavuze ko banyurwa na serivisi iyi banki ibaha kandi ko babasaba gukomereza aho
Iki cyumweru cyizihirijwe hirya no hino mu gihugu mu mashami y'iyi banki
Iki kiba ari igihe cyiza cyo gusabana bakungurana n'ibitekerezo ku cyakomeza kubateza imbere
Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Imibanire, Zihiga Faustin, yavuze ko bizihiza iki cyumweru n’abakiliya babo mu kubereka ko ari ingenzi, ubu bakaba babikoze babashimira ko bagumanye nabo muri Covid-19.
Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Imibanire, Zihiga Faustin, yavuze ko iyi banki yita ku bantu bafite ubushobozi buke ariko bafite imishinga yabazamura

Amafoto:Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .