00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’ikarita ya Prepaid ya Ecobank ifasha kwishyura ibicuruzwa na serivise ku Isi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Isi imaze igihe yarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, ingamba zo kukirinda ziri mu biganza bya buri wese, muri izo ngamba harimo no kudahererekanya amafaranga mu ntoki kuko bishobora gukwirakwiza icyo cyorezo.

Nubwo icyorezo cyibasiye Isi ariko ubuzima bwo bwarakomeje, abantu bakenera guhaha buri munsi ku buryo bibasaba guhanahana amafaranga.

Kuri ubu ushaka guhanahana amafaranga mu buryo bwizewe akoresha ikoranabuhanga. Aha niho ikarita ya Prepaid ya Ecobank yigaragaraiza kuko ifasha mu kwishyura ibicuruzwa aho waba uri hose ku Isi.

Ubu buryo bworoheye buri wese kuko bidasaba kuba ufite konti muri Ecobank kugira ngo ubashe kubukoresha, aho uri hose ushobora kwishyura ibicuruzwa na serivisi kandi ukayikoresha ubikuza ku byuma by’amafaranga (ATM) biri ahantu hatandukaye ku Isi.

Uwifuza gutunga iyi karita ayibona ku mashami yose ya Ecobank, agashyiraho amafaranga mu buryo bworoshye burimo kwifashisha telefoni igezweho akoresheje Ecobank Mobile App, aba-agents ba Ecobank ( Xpress point) cyangwa ku ishami rya Ecobank iryo ari ryo ryose.

Umwihariko w’ikarita ya prepaid ni uko ari mpuzamahanga kuko ishobora gukoreshwa hishyurwa ibicuruzwa na serivisi mu maguriro atandukanye ku Isi no kuri internet, igihugu cyose waba urimo.

Ukoresha iyi karita kandi birashoboka ko undi muntu ashobora kugushyiriraho amafaranga, nk’urugero umuntu uri hanze y’u Rwanda, agakenera amafaranga ariko ku ikarita atariho umuntu uri mu Rwanda ayamushyiriraho mu kanya nk’ako guhumbya.

Ikarita ya Prepaid ikoranywe ikoranabuhanga ryizewe ku buryo buri gikorwa ikoreshejwemo nyirayo ahabwa ubutumwa bugufi bumwereka ibyakozwe.

Agahebuzo kayo ni uko ifasha uyifite kugira umuco wo kwizigama wananiye benshi, aho ushyira amafaranga ku ikarita y’ibintu uzagura mu gihe runaka, bikakurinda gusesagura.

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zitandukanye, ubu ifite amashami mu bihugu 33 by’Afurika.

Ecobank ni imwe muri banki zikomeye ku mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .