00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko BPR yabaye igisubizo ku bacuruzi bangirijwe ibikorwa na Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Covid-19 kimaze umwaka usaga kigeze mu Rwanda, kuva cyahagera hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ikwirakwira ryacyo ariko ugasanga bigira ingaruka ku bikorwa by’inzego zitandukanye.

Bimwe mu byahungabanye cyane harimo n’ubukungu, kuko hari imirimo yahagaze ndetse n’indi igakora nabi bitewe n’ibihe bidasanzwe u Rwanda n’Isi birimo.

Ibi byatumye bamwe mu bacuruzi bagira ibihombo bikomeye ubucuruzi bwabo bugenda nabi abandi burafunga kuko batari bakibasha gukora neza.

Nyuma yo kubona ko ingaruka za Covid-19 ku bukungu ziteje inkeke Leta y’u Rwanda muri Kamena 2020, yafashe umwanzuro wo gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund), kugira ngo ubukungu bw’igihugu budakomeza kugana ahabi.

Bamwe mu bitabiriye iki kigega harimo n’ibigo by’imari mu rwego rwo gukomeza koroherereza abakiliya babyo gukomeza ubucuruzi mu bihe bigoye.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, (BPR Plc) na yo ntiyasigaye inyuma kuko yabashije gufasha abakiliya bayo kubona amafaranga yo kuzahura ubukungu mu gihe cya Covid-19.

BPR yababereye umucunguzi muri Covid-19

Bamwe mu bakiliya ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda, (BPR Plc), baganiriye na IGIHE bemeza ko iyo iyi banki itabafasha kubona amafaranga yo kuzahura ubukungu, ubu ubucuruzi bwabo buba butagikora.

Bayingana Eulade ufite sosiyete itwara abantu ‘Matunda Express’, yavuze ko urwego rw’abatwara abagenzi rwahungabanye cyane kuko hagiye habaho Guma mu rugo no mu karere ku buryo ingendo zitakorarwaga,

Uyu mugabo watangiye gukorana na BPR mu 2005, yavuze ko iyi banki yagiye imuba hafi mu mikorere ye kuva kera, biba akarusho mu gihe cya Covid-19 kuko yahawe ingoboka ndetse mu gihe cya guma mu rugo yongererwa igihe cyo kwishyura inguzanyo.

Ati“Banki y’Abaturage yagiye imba hafi cyane kuva natangira gukorana na yo. Hagati muri Covid-19 barantabaye bakomeje kunyongera igihe cyo kwishyura, mugihe badushyiraga muri guma mu rugo banki nayo yanshize muri guma utishyura, ibyo byose mbibamo.”

Yakomeje avuga ko usibye kumworohereza ku nguzanyo kandi bamufashije kubona amafaranga yo kuzahura ubukungu bwari butumye ubucuruzi bwe bwangirika.
Ati “Covid-19 yaje hari abantu mfitiye amadeni ku ruhande, abampa amapine, mazutu n’ibindi. Byari ibibazo ariko naganye BPR kuko ari yo nari nizeye bampa amafaranga mbabwira ko ubucuruzi bwanjye bigaragara ko bushobora kugira isura mbi kubera abantu mfitiye amadeni.”

“Bambwiye ko hari ikigega Leta yashyizeho cyo kugoboka imishinga y’abantu kugira ngo izahuke, babimfashamo ibisabwa ndabitanga bampa miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yongeyeho ko amafaranga yahawe yatumye ubucuruzi bwe bugenda neza no mu bihe bigoye, akaba ashishikariza abacuruzi bose kugana BPR kuko ibaba hafi mu bihe bigoye

Rukundo Eugene, na we amaze imyaka isaga itandatu akorana na BPR Plc, akaba akora ubucuruzi bw’amarido mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu bagize iduka rya Mario shop Ltd.

Mbere ya Covid-19 ubucuruzi bwe bwagendaga neza abona inyungu ndetse butera imbere buri gihe, bitewe n’impinduka iki cyorezo cyazanye byamuteje igihombo gikomeye kubera gutakaza abakiliya yari asanzwe abona. Byageze aho ananiwe bitewe n’ibihombo yatewe na Covid-19, ariko akaza kugobokwa na BPR Plc.

Ati “Ibihe byari bikomeye cyane ariko haza kuza gahunda yo kuzahura ubukungu. Banki y’Abaturage ni abafatanyabikorwa banjye, nk’umukiliya wabo bampaye amakuru ko iyo gahunda ishobora kumfasha mu kuzahura imikorere yanjye. Amafaranga bampaye yaramfashije kuko bimwe mu bicuruzwa nari naratumye mu Bushinwa byari byarabuze uko biza nabashije kubibona.”

Ashimira BPR Plc uburyo idahwema kuba hafi abakiliya bayo cyane cyane kuba itarabatereranye mu bihe bikomeye bya Covid-19.

Iri shimwe barihuje na Uwanyirigira Mathilde , rwiyemezamirimo washinze sosiyete yitwa SOCODIP Ltd icuruza ibiva muri East African Breweries Ltd.

Bitewe na Covid-19, ubucuruzi bwe bwarazambye bitewe no kutabona ibicuruzwa byatumye bugenda nabi kuko amafaranga yari yaracuruje mu 2019 yari amaze guhomba ku kigero cya 70%.

Yagize ati “Banki y’Abaturage yamfashije gusaba ya mafaranga leta yatanze, sinari mbizi ko ahari ariko baranyegereye barambwira, mbereka uburyo ubucuruzi bwanjye bwangiritse baramfasha.”

“Ubu byagenze neza tubasha kubona amafaranga yo gutumiza ibindi bicuruzwa, ntitukibibura nka mbere ndetse ubu n’iyo hagira ikindi kintu kiba ntitwahungabana nk’uko byatugendekeye igihe icyorezo cya Covid-19 cyazaga.”

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ivuga ko iki gikorwa yagikoze kugira ngo abakiliya babo bakomeze gutera imbere no mubihe bigoye. Bakaba bashishikariza abakiliya babo cyane cyane abakora ubucuruzi baba barahuye n’ingorane kubera icyorezo cya Covi19, kuyigana bakaganira uburyo bafashwa kuzahura cyangwa guteze imbere ubucuruzi bwabo. Ku bandi badafitemo konti iyi banki irabakangurira kuyifunguza kuko hari byinshi yabafasha kugeraho mu bucuruzi bwabo cyane cyane muri ibi bihe bigoye.

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents ba BPR hafi 350. Itanga serivisi z’imari zitandukanye zirimo izo kwizigama, iz’ikoranabuhanga ndetse n’iz’inguzanyo zagiye zigirira akamaro abakiliya bayo, zikabafasha kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu muri rusange.

BPR yafashije Matunda Express kuva mu madeni yari ibereyemo abantu mu gihe cya guma mu rugo
Kuri ubu Uwanyirigira asigaye atumiza ibicuruzwa nta nkomyi
Mu bihe bya Covid-19 ubucuruzi bwa Uwanyirigira bwahombye ku kigero cya 70 % ugereranyije n'inyungu yabonye mu 2019
Matunda Express yakomeje gukora mu bihe bibi kuko BPR yayibaye hafi
Muri Mario Shop bacuruza amarido n'ibikoresho byayo byose
Rukundo Eugene yashimiye BPR Plc uburyo idahwema kuba hafi abakiliya bayo
Umuyobozi wa Matunda Express avuga ko iyo atagira BPR Rwanda Plc ibikorwa bye biba byarangiritse muru Covid-19
Urwego rutwara abantu na rwo rwahungabanyijwe na Covid-19 ariko Matunda yakomeje gukora neza ibikesha BPR Rwanda Plc
Uwanyirigira Mathilde yari yahuye n'igihombo gikomeye BPR Plc imufasha kongera gukomeza ubucuruzi
Uwanyirigira ubu ubucuruzi bwe buhagaze neza biturutse ku mafaranga yahawe yo kuzahura ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .