00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robin Bairstow yibukije abakozi ba I&M Bank Rwanda ko kwita ku bakiliya ariyo inshingano y’ibanze

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda Plc bwatangije icyumweru cyahariwe abakiliya bayo, hagamijwe kubegera no kongera imbaduko muri serivisi bahabwa n’iyi banki imaze gushinga imizi no kwagura amashami hirya no hino mu gihugu.

Ibikorwa ngarukamwaka by’icyumweru cyahariwe abakiliya muri I&M Bank, byatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Ukwakira 2021, ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki cyumweru abayobozi n’abakozi b’iyi banki bazibanda ku bikorwa byo kwegera abakiliya aho baherereye mu gihugu hose, bakaganira na bo ku mbogamizi bashobora kuba bagira muri serivisi z’iyi banki n’uburyo haboneka umuti, ibyo bifuza ko byakongerwamo n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere abakiliya n’Abanyarwanda muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yabwiye IGIHE ko iki cyumweru gisanzwe kibaho buri ntangiriro z’Ukwakira buri mwaka, nk’igihe cyo kongera gusubiza amaso inyuma bakibuka ko ibyo bakora byose babikorera abakiliya.

Ati "Ni ukwibuka no kwibutsa buri wese mu bakozi bacu ko turi hano kugira ngo dutange serivisi, dukora mu rwego rwa serivisi kandi akazi kacu ni uguha serivisi nziza abakiliya. Iki cyumweru tucyizihiza kugira ngo dushimire abakiliya bacu by’umwihariko abamaranye natwe igihe kirekire."

Yakomeje agira ati "Nyuma y’igihe kirekire burya umuntu ashobora kwibagirwa ibyo wamubwiye cyangwa ibyo wamukoreye ariko ntabwo ashobora kwibagirwa uko watumye amererwa, cyangwa yiyumva. Rero ni ko akazi kacu mu rwego rwa serivisi kameze, ni ugutuma abantu bamererwa neza, binyuze mu kubakira neza, kubaha umutekano wabo n’ibyabo."

Ubuyobozi bwa I&M Bank buvuga kandi ko muri iki cyumweru hazatangwa ibihembo bitandukanye ku bakiliya bameranye na yo imyaka myinshi n’ibindi, bigamije gutuma bakomeza kwiyumvamo impamvu zo gukorana na I&M Bank.

Mu bindi bikorwa bigamije kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu iterambere ry’igihugu harimo gukora ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere aho hazapimwa abantu batandukanye n’abakozi bayo muri rusange.

I&M Bank yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963 yitwa BCR. Kuri ubu imaze iminsi mu mavugurura agamije kurushaho kwegera ibigo bito n’ibiciriritse, binyuze mu bikorwa birimo amahugurwa ndetse no kubegereza ikoranabuhanga.

Muri buri shami ry’iyi banki, hari umukozi wihariye ushinzwe kwita ku ishoramari ry’ibigo bito n’ibiciriritse, aho ashinzwe kubitegura mu buryo burimo kuzuza ibitabo by’imari, gukoresha ikorabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande, iterambere ry’ikorabuhanga rikomeje kuzamura umusaruro w’iyi banki, kuko byazamuye umubare w’ingano y’amafaranga abitswa muri iyi banki, ku kigero cya 2%, aho yageze kuri miliyari 303 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka. Umutungo rusange wa I&M Bank umaze kugera kuri miliyari 429 Frw.

Muri I&M Bank Rwanda hari hatatswe mu buryo bwihariye mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyo kwita ku bakiliya
Abakozi ba I&M Bank Rwanda bari babukereye
Abakozi b'iyi banki bagize umwanya wo kuganira ku buryo barushaho kunoza serivisi baha abakiliya bayigana
I&M Bank Rwanda yizihije umuhango wo gutangiza iki cyumweru mu birori bikomeye
Abakozi ba I&M Bank Rwanda bari bateguriye 'cake' abakiliya babo
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow yifatanyije n'abakiliya b'iyi banki
Robin Bairstow n'abakozi ba I&M Bank bakata cake
Robin Bairstow yagize umwanya wo kwakira abakiliya ba I&M Bank Rwanda
Byari ibyishimo ku bakiliya bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Banki yabo
Abakiliya b'iyi banki bishimiye uburyo bakiriwe
Robin Bairstow yasabye abakozi ba I&M Bank Rwanda gukomeza kumva ko kwita ku bakiliya biri mu nshingano z'ibanze
Abakozi ba I&M Bank Rwanda bagize umwanya wo gusabana n'abakiliya babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .