00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yashyize igorora abashaka kohereza no kwakira amafaranga muri Afurika

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Kamena 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Isi igeze mu gihe ibintu byose bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha serivisi, ibi ni na ko bimeze no muri serivisi za banki aho bitakiri ngombwa ko umuntu yirirwa atonze umurongo umunsi wose ashaka kubikuza, kubitsa cyangwa kohereza amafaranga.

Gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari kuri ubu byatijwe umurindi na Covid-19, aho guhanahana amafaranga mu ntoki bitagikunze gukoreshwa kuko ari bumwe mu buryo iki cyorezo gikwirakwiramo.

Mu kugendana n’abandi mu iterambere, Banki y’Ubucururizi ya Ecobank Plc, yashyizeho uburyo bwa Rapid Transfer bufasha abantu kwakira no kohereza amafaranga mu bihugu 33 iyi banki ikoreramo hirya no hino muri Afurika.

Ubu ni uburyo bwihuta kandi buhendutse bufasha umuntu kwakira, kohereza, gukura no gushyira amafaranga kuri konti aho waba uri hose hari ishami rya Ecobank, bidasabye kuba uri mu gihugu yaturutsemo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho no Kumenyekanisha Ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko Rapid Transfer yashyizweho ngo yorohereze abakorera hirya no hino muri Afurika kohererezanya amafaranga.

Ati “Rapid Transfer, ni uburyo Ecobank yashyizeho igira ngo ifashe abashaka guherekanya amafaranga mu bihugu byose Ecobank ikoreramo, yaba abafitemo konti n’abatayifite kugira ngo babashe kubona serivisi byihuse kandi mu buryo buhendutse.”

Ukeneye gukoresha iyi serivisi uyibona ku mashami yose ya Ecobank mu Rwanda ndetse no ku ba-agents ba Ecobank Xpress point. Ntisaba kuba ufite konti muri Ecobank.

Utiriwe ujya ku mashami kandi ushobora kuyikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho wakoresha telefoni igezweho binyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store ku za Android na App store ku za Apple.

Rapid Transfer kandi ishobora gukoreshwa n’abafite mudasobwa banyuze kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

Akarusho kuri Rapid Transfer ni uko ari n’uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, ndetse by’umwihariko, Rapid Transfer ifasha umuntu uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa ama-Meticais (Ifaranga rikoreshwa muri Mozambique) n’umuntu uri muri Mozambique, uwohererejwe azayakira mu mafaranga y’u Rwanda. Mu gihe nawe ashaka kuyohereza uri muri Mozambique, azayakira ari ama-Meticais. Ni ibintu bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

RapidTransfer ni uburyo bw'ikoranabuhanga bwa Ecobank bugufasha kohereza no kwakira amafaranga aho waba uri hose muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .