00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Rukundo wafashijwe na BPR gukomeza ubucuruzi mu gihe cya Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Kamena 2021 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Rukundo Eugène akorera ubucuruzi bw’amarido n’ibijyana na yo mu Mujyi wa Kigali akaba ari umwe mu bagize iduka rya Mario shop Ltd. Kimwe n’abandi bacuruzi bose ibihe bya Covid-19 ntibyoreheye ubucuruzi bwe.

Iki cyorezo cyateye Isi kidateguje bituma ubukungu buhungabana bitewe n’uko imirimo ya muntu itigeze ikomeza nk’uko byari bisanzwe, ibi bikaba byaratumye abakora ubucuruzi basubira inyuma ndetse abandi bafunga imiryango.

Nyuma yo kubona ko ingaruka za Covid-19 ku bukungu ziteje inkeke Leta y’u Rwanda muri Kamena 2020, yafashe umwanzuro wo gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund), kugira ngo ubukungu bw’igihugu budakomeza kwangirika.

Bamwe mu bitabiriye iki kigega harimo n’ibigo by’imari mu rwego rwo gukomeza korohereza abakiliya babyo gukomeza ubucuruzi mu bihe bigoye.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc na yo ntiyasigaye kuko yabashije gufasha abakiliya bayo kubona amafaranga yo kuzahura ubukungu mu gihe cya Covid-19.

Mu bahawe amafaranga yo kuzahura ubukungu harimo n’umucuruzi w’amarido, Rukundo Eugene, umaze imyaka isaga itandatu akorana na BPR Plc.

Mbere ya Covid-19 ubucuruzi bwe bwagendaga neza abona inyungu ndetse butera imbere buri gihe, bitewe n’impinduka iki cyorezo cyazanye byamuteje igihombo gikomye.

Mu kiganiro na IGIHE, Rukundo yavuze ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye abura abakiliya yari asanzwe abona bimuteza igihombo.

Ati “Mbere ya Covid-19 ku munsi twakiraga abakiliya 50 ariko nyuma kubera kubahiriza ingamba zo kwakira abantu bacye ndetse n’abakiliya bagura baragabanutse twakira abantu batatu gusa kuri ubu, urumva uburyo bagabanutse cyane. Ibi bihe byaje nari mfite imari natumije mu Bushinwa, ibura uko ivayo na byo binteza igihombo gikomeye.”

Yakomeje avuga ko ubucuruzi bwe bwageze aho ananiwe bitewe n’ibihombo bitandukanye yatewe na Covid-19, ariko akaza kugobokwa na BPR Plc.

Ati “Ibihe byari bikomeye cyane ariko haza kuza gahunda yo kuzahura ubukungu. Banki y’Abaturage ni abafatanya bikorwa banjye, nk’umikiliya w’imena bampaye amakuru ko iyo gahunda ishobora kumfasha mu kuzahura imikorere yanjye muri kino gihe cya Covid-19, nabashije guhabwa amakuru bamfasha kuzahura imikorere yanjye.”

“Amafaranga bampaye yaramfashije kuko bimwe nari naratumye mu bushinwa byarabuze uko biza nabashije kubitumiza.”

Ashimira BPR Plc uburyo idahemwa kuba hafi abakiliya bayo cyane cyane kuba itarabatereranye mu bihe bikomeye bya Covid-19.

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agent ba BPR Hafi 350.

Rukundo Eugene yashimiye BPR Plc uburyo idahwema kuba hafi abakiliya bayo
Muri Mario Shop bacuruza amarido n'ibikoresho byayo byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .