00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Gwiza’, konti yo kuzigama ya BPR itanga inyungu ya 8%

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Kanama 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda Plc, (BPR Plc), imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’imari zitandukanye zifasha abakiliya bayo kwiteza imbere. Muri izo harimo nka konti yo kuzigama yiswe ‘Gwiza’ aho uyikoresha ahabwa inyungu igera ku 8% ku mwaka.

Iyi konti yashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiliya ba banki kwizigamira kugira ngo bazagire ejo heza nka kimwe mu byo iyi banki ishyize imbere.

Uwizigamiye na konti ya Gwiza ahabwa inyungu ishimishije kuko iyi banki itanga inyungu iri hejuru ugereranyije n’ibindi bigo by’imari biri ku isoko, akarusho kayo ni uko uyifite yoroherezwa kubikuza rimwe mu gihembwe, ni ukuvuga ko umukiliya wese ufite iyi konti abasha kubikuza angana na 30% mu gihembwe.

Ushaka kwizigama kuri Konti ya ‘Gwiza’ ashyiraho amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu by’amanyarwanda kugeza ku yo ashaka, akaba yemerewe kuyabitsa igihe cyose abishakiye.

Iyo wamaze kwizigama ugenerwa inyungu igera ku 8% ku mwaka, iyi nyungu uhabwa ibarwa buri kwezi ariko ukazayihabwa rimwe mu mwaka.

Kuri iyi konti umukiliya aba yemerewe kubikuza inshuro imwe gusa mu gihembwe akabikuza 30% by’ubwizigame bwe nta kiguzi kindi atanze. Iyo urengeje inshuro imwe utakaza inyungu z’icyo gihembwe.

Uwifuza kwizigamira na BPR agana ishami ry’iyi banki rimwegereye bakayimufungurira cyangwa agahamagara kuri 1500 agahabwa ibisobanuro ndetse n’ubufasha bwose yaba akeneye.

BPR Plc yatangiye ibikorwa byayo mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents ba BPR Hafi 350 bari hirya no hino mu gihugu batanga serivisi za banki hafi y’aho abakiliya batuye.

Konti ya Gwiza itanga inyungu igera ku 8% ku mwaka ku mukiliya wayikoresheje
BPR Plc yazanye iyi konti mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kugira ejo heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .