00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yinjije miliyari 8 Frw, ayibitswamo azamukaho 19%

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Kamena 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

I&M Bank Rwanda yatangaje ko amafaranga yinjije mu gihembwe cya mbere cya 2021 (kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe) yazamutseho 12% ugereranyije n’ayo yari yinjije mu gihembwe nk’iki mu 2020, agera kuri miliyari 8.043 Frw avuye kuri miliyari 7.183 Frw.

Muri iki gihembwe cya mbere cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2021, iyi banki yagaragaje kandi ko yungutse miliyari 2,5 Frw hatarakurwamo umusoro, mu gihe mu gihembwe nk’iki cya 2020 yari yungutse miliyari 2,3 Frw.

Nyuma yo gukuramo umusoro iyi banki yungutse miliyari 1,6 Frw mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2020 yari yungutse miliyari 1,5 Frw.

Ikindi cyazamutse ni ingano y’amafaranga abakiliya babikije muri iyi banki, aho igihembwe cya mbere cya 2021 cyarangiye abarirwa muri miliyari 355,5 Frw, mu gihe mu gihembwe nk’iki cya 2020 yari miliyari 265,5 Frw, iri zamuka ringana na 19%.

Kuva mu Ukuboza 2020 kugera muri Werurwe 2021 aya mafaranga kandi yiyongereyeho asaga miliyari 57,2 Frw kuko kugeza ku wa 31 Ukuboza yanganaga na miliyari 298,3 Frw.

Muri iki gihembwe kandi amafaranga iyi banki ifitiwe n’abantu binyuze mu nguzanyo yabahaye abarirwa muri miliyari 211.7 Frw mu gihe mu gihembwe nk’iki cya 2020 aya mafaranga yanganaga na miliyari 201,2Frw.

Imbere ni heza

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko iyi mibare yashyizwe hanze igaragaza ko iyi banki iri gukora neza nubwo ari mu bihe bya Covid-19, anemeza ko inerekana ko imbere ari heza.

Ati "Uretse ibibazo mu by’ubukungu na Guma mu rugo byabayeho mu ntangiriro z’umwaka, Banki yabashije kugaragaza ukutajegajega. Dushingiye ku kigero tubona ubukungu buri kuzahukaho n’uko inkingo ziri gutangwa turabona ibintu bigenda bijya mu buryo gake gake."

"Ku ruhande rwa Banki, iyi mibare igaragaza ko twakoze neza mu nguni zitandukanye z’ingenzi z’ibijyanye n’ibipimo by’imari, bikerekana ko twatangiye neza 2021. I&M Bank Rwanda iracyahagaze ku ntego zayo."

Yakomeje avuga ko I&M Bank Rwanda igishikamye ku ntego yayo yo guha serivisi nziza abakiliya no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati " Turacyarajwe ishinga no gutanga serisi nziza ku bakiliya bacu.ishoramari ryacu mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryatanze umusaruro, aho ryatumye habaho izamuka ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho 70% by’amafaranga ahererekanywa hakoreshejwe ikoranabuhanga ugereranyije na 52% byariho umwaka ushize."

Nubwo ibimaze gukorwa byerekana ko ibintu bigenda bijya mu buryo, Robin Bairstow yavuze ko nka I&M Bank bakomeje kwitwararika ibijyanye n’ingaruka za COVID-19.

Ati "Nubwo ibimenyetso byo kuzahuka bitanga icyizere, turacyakomeje kwitonda no kwigengesera ku bijyanye n’ingaruka za COVID-19 ku bucuruzi. Mu gihe twinjira mu kindi cyiciro cy’iki cyorezo turacyahagaze ku ntego nyamukuru y’ikigo cyacu ’turi mu ruhande rwanyu’ kandi turacyashikamye ku gutanga umusanzu wacu mu izahuka ry’ubukungu."

Igihembwe cya mbere cya 2021 cyasize umutungo wose wa I&M Bank Rwanda ubarirwa muri miliyari 475 Frw, mu gihe mu gihembwe nk’iki cya 2020 wabarirwa muri miliyari 348 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko iyi mibare yashyizwe hanze igaragaza ko iyi banki iri gukora neza nubwo ari mu bihe bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .