00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank na SPENN byashyizeho uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri konti nta kiguzi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Kamena 2021 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

I&M Bank Rwanda na SPENN byatangiye gukoresha uburyo bwiswe “Push and Pull”, bwemerera abakiliya gukura amafaranga kuri konti imwe bayashyira ku yindi nta kiguzi.

Ni uburyo buzajya bufasha umukiliya gukura amafaranga kuri konti ye ya SPENN akayabitsa ku ya I&M Bank, cyangwa akaba yayakura ku ya I&M Bank ayashyira ku ya SPENN abikoreye kuri telefoni ye nta kiguzi cya serivisi atanze nk’uko bisanzwe bigenda.

Ubu buryo bwatangiye gukora ku bakoresha telefoni za Android ndetse buteganywa gushyirwa no mu zikoresha iOS bidatinze.

Ushaka kubukoresha ajya kuri Play store akamanura (download) purogaramu ya SPENN akiyandikisha kuri SPENN, akaba afite na konti muri I&M Bank aho asabwa kubihuza gusa.

Iyi serivisi ikora amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi, yemerera umukiliya kohereza agera kuri ku bihumbi 500 Frw inshuro imwe ariko akaba atarenza miliyoni 4Frw ku munsi.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert, yashimye ubufatanye bwa I&M Bank mu gushyiraho ubwo buryo, avuga ko iyi mikoranire ibereyeho gushyira igorora abakiliya b’ibigo byombi muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID 19.

Yagize ati “Twishimiye cyane kumurika ’Push and Pull’ hagati ya SPENN na I&M Bank, bigaragaza ikintu gikomeye mu bufatanye bwa SPENN na I&M Bank Rwanda mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, bugera kuri bose mu buryo bworoshye kandi ikiguzi kitabaye inzitizi kuri iryo terambere."

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko ubwo buryo ari intambwe iganisha ku ntego u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu buzira guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Yakomeje ati “Ubufatanye bw’iyi Banki na SPENN buzemerera abakiliya gukoresha serivisi za ’Push and Pull’ mu gukura no gushyira amafaranga kuri konti zabo za I&M mu buryo buboneye kandi butekanye.”

Ubu buryo bwitezweho gufasha mu ihererekanya ry’amafaranga muri ibi bihe COVID-19 yugarije Isi, aho kwimakaza ikoranabuhanga biri mu ngamba zihanzwe amaso.

Umukiliya ukoresha SPENN azabasha kwishyura serivisi zitandukanye, kwizigama cyangwa abikuze hafi ye, bitamusabye gusura ishami rya I&M Bank, bityo byihutishije ibikorwa bye.

Uretse ubwo buryo bwashyizweho, ufite SPENN muri telefoni ye ashobora kugura inite za telefone hose ku Isi, kwishyura amazi n’umuriro, kwishyura umucuruzi, kwishyura abacuruzi bakorera kuri murandasi, kwizigama wungukirwa ndetse no guhererekanya amafaranga hagati ye n’undi uyikoresha nta kiguzi.

Hatangijwe kandi umurongo utishyurwa wa 5090 aho wahamagara ugahabwa ubusobanuro burambuye kuri iyo serivisi ndetse no kubindi birebana na SPENN.

Hashyizweho uburyo bwo guhererkanya amafaranga hagati ya SPENN na I&M Bank nta kiguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .