00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank yahawe igihembo cya banki nyafurika ya mbere ifasha imishinga mito n’iciriritse

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Equity Bank yahawe igihembo cya banki ya mbere muri Afurika yorohereza ibigo bito n’ibiciririrtse ‘Africa’s Best Bank for SMEs 2021’. Ni igihembo yahawe n’ikigo cya Euromoney kimaze imyaka irenga 25 gitanga ibihembo ku ma banki yitwaye neza muri serivisi zitandukanye.

Iki gihembo, Equity Bank yagihawe kubera gahunda yashyizeho zorohereza ibi bigo, aho no mu bihe bigoye bya Covid-19, yabibaye hafi ibiha inguzanyo zibifasha gukomeza gukora, ndetse umwaka wa 2020 warangiye 51% by’inguzanyo zose zatanzwe, zarahawe ibigo bito n’ibiciriritse.

Umuyobozi wa Equity Group, Dr. James Mwangi yavuze ko iki gihembo bahawe cyerekana icyerekezo iyi banki ifite cyo kuza ku isonga mu guteza imbere Abanyafurika.

Yakomeje agira ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, Equity Group yakoze ibishoboka ikomeza gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kugira ngo bikomeze gukora no mu gihe gikomeye cy’icyorezo cya Covid-19, kuko cyahungabanyije ubukungu ndetse kigira ingaruka no ku mikoreshereze y’amafaranga mu mishinga y’ubucuruzi.”

“[Muri icyo gihe] Equity bank ntiyabatereranye ahubwo yabongerereye igihe cyo kwishyura inguzanyo bari barahawe mu rwego rwo gukomeza kuba hafi abakiliya bayo mu bihe bikomeye bahuye nabyo byazanywe n’icyorezo cya Covid-19.”

Ubusanzwe ibigo bito n’ibciriritse, SMEs, bikunda guhura n’imbogamizi zitandukanye zibizitira zikabibuza kuzamuka ngo bibe imishinga minini. Izi mbogamizi zirimo izijyanye no gucunga imari, kubona inguzanyo, no kwagura imikorere.

Ibi Equity Bank yabishakiye igisubizo ifasha ibi bigo gukemura izi mbogamizi binyuze mu kubiha servisi zitandukanye za banki zitanga ibisubizo ku bibazo ifite yaba kuri ba nyir’imishinga cyangwa no ku bakiliya basanzwe.

Iyi banki kandi yashyizeho uburyo bwo gufasha izi SMEs kuzamuka zikaba sosiyete zikomeye z’ubucuruzi, iziha zimwe mu ngingo z’ingenzi zizifasha kwigarurira imitima y’abakiliya (CVP), ndetse zinazifasha kumenya uko zitwara abakozi.

Bigendanye n’icyerekezo iyi banki ifite cyo gutanga serivisi z’imari ziteza imbere abakiliya bayo ndetse n’imishinga y’ubucuruzi, Equity banki yatanze inguzanyo zishingiye ku buryo umuntu akoresha amafaranga n’izishingiye ku mutungo umuntu afite, ndetse ishyiraho igihe cyo kwishyura cyorohereye uwahawe inguzanyo.

Iyi banki yatanze inguzanyo igera kuri miliyari 1,5$, yoroshya ibihano ku bananiwe kwishyura ndetse inorohereza imishinga kubanza gutunganya neza imikorere yabo.

Inguzanyo zatanzwe zirimo amafaranga yo gutangira umushinga, inguzanyo zisanzwe zishyurwa mu gihe runaka, inguzanyo zitangwa mu gihe umuntu ashaka kubikuza amafaranga arenze ari kuri konti ye (Overdrafts), izo kugura imitungo irimo n’itimukanwa, ndetse n’izindi.

Uretse ibyo iyi banki itanga ubufasha bworoshya ubuhahirane mu Karere ndetse no hanze yako burimo garanti, Lettre de credit (ibaruwa yemerera imucuruzi guhabwa ibicuruzwa ahashye ku isoko mpuzamahanga akishyura nyuma akoresheje banki), n’ibindi.

Iyi banki kandi ifite uburyo bwa EazzyFX bwemerera abantu kugura no kugurisha mu mafaranga yo hanze y’igihugu, ifite kandi na porogaramu y’ikoranabuhanga ya EazzyBiz ifasha banki gukorana na SMEs, aho yorohereza ibigo bito n’biciriritse kwishyura no kwishyurwa, kugura amafaranga, kohereza amafaranga, n’izindi zerivisi.

Kugeza ubu iyi banki itanga serivisi z’imari ku bigo bito n’ibiciriritse birenga 800.000 ku mashami 190 akorera mu hirya no hino.

Iyi banki imaze kwakira ibihembo bitatu byikuranya kuva mu 2018 nka Banki ya mbere muri Afurika ifasha ibigo bito n’ibiciriritse, yahawe na IFC SME Finance Forum, itsindira kandi igihembo cya banki nziza ifasha SMEs imyaka ibiri muri Think Business Awards, ndetse ihabwa igihembo cya banki nziza y’ubucuruzi yahawe mu 2017 na Banker Africa, East Africa Awards.

Equity Bank ikorera mu bihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse ikagira n’ishami muri Ethiopia.

Equity Bank yahawe igihembo cya banki nyafurika ya mbere ifasha imishinga mito n’iciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .