00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya isangira nabo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, abakozi bayo basabana n’abayigana basangira ibiribwa n’ibinyobwa.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi banki kiri mu Mujyi wa Kigali no mu yandi mashami ari mu bice bitandukanye. Hari hateguwe cake n’ibinyobwa bitandukanye abakozi n’abakiliya ba Equity Bank Rwanda basangiye bishimira ubufatanye bafitanye.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko iki cyumweru ari icyo kwicarana n’abakiliya hakumvwa ibyifuzo byabo ndetse bikitabwaho.

Ati “Ni icyumweru duharanira mbere na mbere kwisuzuma tureba niba koko imitangire ya serivisi yacu inoze, kandi ntabwo twakwisuzuma twicaye twenyine. Twicarana n’abakiliya bakatubwira niba ibyo dukora ari byiza cyangwa atari byiza tukabihindura cyangwa tukabinoza.”

Icyumweru cyahariwe abakiliya ku rwego mpuzamahanga giteganyijwe kuva ku wa 4 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2021. Insanganyamatsiko yacyo iragira iti “Imbaraga za serivisi”.

Niragira Athanasie ushinzwe Iyamamazabikorwa no gufata neza abakiliya muri Equity Bank Rwanda, yavuze ko abakiliya ari ingenzi mu buzima bwa banki bityo ko ari ngombwa kumva ibyo bashaka.

Ati “Abakiliya ni igice cya Equity Bank Rwanda. Kuri twe bimeze nko kuva ku gukorera abakiliya ahubwo hakabaho gukorana na bo kuko dukeneye kumenya icyo bashaka. Iki ni na cyo gihe cyo kubashimira ku bwo kuba barahisemo gukorana natwe no kubagaragariza agaciro tubaha.”

Muri uwo muhango hanatanzwe amashimwe ku bakiliya babiri bahagarariye abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Primate Safaris, Joseph Birori, yavuze ko amaze imyaka myinshi akorana na Equity Bank Rwanda, yemeza ko muri icyo gihe cyose serivisi yahawe zamunogeye.

Nyuma yo kuba umwe mu bahawe ishimwe yagize ati “Ndi mu bafunguje konti hano muri Equity Bank Rwanda ku munsi wa mbere [itangira gukora], tukaba twarakoranye neza cyane kugeza uyu munsi. Nabo kuba baduhaye iri shimwe byerekana icyizere badufitiye kandi natwe turakibafitiye. Mu myaka yose dukoranye nta ngorane.”

Mutesi Jeannette ufite Hoteli yitwa Rohi Appartments na we yahawe ishimwe. Yavuze ko yatangiye gukorana na Equity Bank Rwanda mu 2016.

Ati “Ishimwe mpawe rijyanye n’uko umuntu aba yaragerageje kuba inyangamugayo no mu bihe bikomeye nk’ibi bya COVID-19, akagerageza gukora inshingano ze yishyura umwenda aba abereyemo banki.”

“Serivisi za Equity ni nziza. Burya icyo umuntu aba akeneye ni ugufata neza umukiliya kandi barabikora. Badutega amatwi niba hari ikibazo cyavutse tugashakira hamwe igisubizo. Ni cyo gituma tumaranye na bo iyo myaka yose.”

Equity Bank ikorera mu Rwanda kuva mu 2011. Imaze kugira amashami 15 n’aba-agents 2.800 hirya no hino mu gihugu, ATM 21 n’abacuruzi bafite imashini zo kwishyura (POS) 1.220 bafasha abakeneye serivisi zayo.

Ni ishami ry’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira n’andi mashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

Aha ni ku cyicaro gikuru cya Equity Bank Rwanda, aho iyo banki yatangirije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abakiliya
Abakiliya bahawe ibyo kurya n'ibyo kunywa ariko serivisi baje kwaka bazigezwaho bisanzwe
Equity Bank Rwanda ivuga ko mu byo ikora byose ishyira imbere abakiliya
Hari hateguwe cake yanditseho amagambo ashimira abakiliya ba Equity Bank Rwanda
Abakozi n'abakiliya basangiye ibinyobwa n'ibiribwa byari byateguwe
Abakiliya ba Equity Bank Rwanda bafatanye ifoto y'urwibutso n'abayobozi bayo
Mutesi Jeannette ufite Hoteli yitwa Rohi Appartments nawe yahawe ishimwe
Umukiliya wa Equity Bank Rwanda n'umukozi wayo basangira ibyishimo n'icyo kunywa
Umuyobozi Mukuru wa Primate Safaris, Joseph Birori, iburyo ashyikirizwa ishimwe na Jean Claude Gaga
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Jean Claude Gaga afatanya n'umukiliya gukata cake yari yateguwe
Akanyamuneza kari kose haba ku bakozi n'abakiliya ba Equity Bank Rwanda ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .