00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yamuritse ikarita nshya ifite ubushobozi bwo kwishyura itiriwe yinjizwa mu mashini

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Kamena 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda yamuritse ikarita nshya ya Visa ifite ubushobozi bwo gukoreshwa ahantu hose harimo no kwishyura ibintu bitandukaye bitabaye ngombwa ko yinjizwa mu mashini mu kwirinda Covid-19 no kwimakaza umuco wo kwishyurana hadakoreshejwe amafaranga.

Mu gihe Isi igezemo ntibikiri ngombwa ko umuntu ajya kubikuza amafaranga ku cyuma cyizwi nka ATM, kugira ngo abone uko yishyura ibintu bitandukanye ni yo mpamvu kenshi uzabona abamaze gusobanukirwa bakoresha amakarita mu gihe bashaka kwishyura nk’ibyo kurya, lisansi, imiti n’ibindi.

Equity Bank yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Ikarita ikora hose’ bwo gukoresha ikarita wishyura. Buzamara amezi 12, aho buri kwezi umukiliya wa Equity Bank uzayikoresha cyane yishyura, azajya ahabwa ibihembo birimo itike zo guhaha, izo gutembera, mudasobwa nshyashya, amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko iyi banki yahisemo gushishikariza abantu gukoresha iyi karita mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda ifite yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Equity Bank Rwanda mu kunganira izindi ngamba igihugu gifite zo guteza imbere kwishyurana mu buryo bworoshye hakoreshejwe ikorabuhanga, ntacyo yimye abakiliya bayo n’abandi bose bifuza kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikarita kuko nta na kimwe badafite.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Gaga Jean Claude, yavuze ko hari inyungu nyinshi mu gukoresha iyi karita, zirimo kuba umuntu aba yizeye umutekano w’amafaranga ye.

Ati “Icyiza cya mbere cyo gukoresha iyi karita ni uko ikiguzi cy’ibyo wishyurira kiguma uko kimeze, niba ugiye kugura umugati wa 1700 Frw, uzishyura 1700 Frw aho kugira ngo ute umwanya ujya kubikuza wakoresha iyi karita. Icya kabiri ni umutekano.”

“Hari ikoranabuhanga twashyize muri iyi karita ituma ubasha kwishyura bidasabye ko baseseka ikarita muri ka kamashini [POS]. Ufata ikarita yawe ugakozaho, bakabasha kukwishyuza, ugashyiramo umubare wawe w’ibanga ukaba urishyuye.”

Bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho iyi karita yinjizwaga mu kamashini kazwi nka POS, kuri ubu umukiliya azajya ayikozaho gusa.

Hari n’izajya ishyirwaho Amadolari gusa

Uretse iyi karita ifite umwihariko, Equity Bank Rwanda yanamuritse ikarita ya Visa izajya ishyirwaho amadolari gusa, aho bitazasaba uyikoresha kubanza kuvunjisha mu manyarwanda kugira ngo abone uko yishyura nk’uko byari bimenyerewe.

Namara yavuze ko iyi karita izwi nka ’ Visa Gold USD Card’, ari ubwa mbere igeze ku isoko ryo mu Rwanda. Yemeje ko igiye gufasha Abanyarwanda kwishyura mu madolari badaciwe amafaranga akatwa iyo habayeho kuvunjisha. Ibintu yavuze ko bizanorohereza abahahira kuri internet, aho usanga ibiciro byinshi biri mu madolari.

Avuga ku bufatanye bwa Equity Bank na Visa, Umuyobozi wa Visa mu Rwanda, Ingabire Salma, yagize ati “Twishimiye gufatanya na Equity Bank muri ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga bishyura, mbonereho no kumenyesha abacuruzi n’abaguzi ko gukoresha ikarita ya Visa bitekanye kandi bifite inyungu.”

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’amakirita muri Equity Bank, Alice Muhongerwa, yavuze ko iyi banki ifite ubwoko bwinshi bw’amakarita umukiliya yakenera kugira ngo abashe gukoresha ikoranabuhanga yishyura.

Ati “Muri Equity Bank tugira ‘Debit card’ ikarita igufasha gukoresha amafaranga wabitse kuri konti yawe, tukagira iya ‘Credit Card’, aho banki ishyira amafaranga y’inguzanyo ku ikarita y’umukiliya ubundi akajya yishyura buri kwezi, ndetse dufite gahunda yo gutangiza iya ‘Prepaid Card’, ikarita izafasha umukiliya kubitsa amafaranga ku ikarita ye cyangwa se akayavana ku ikarita imwe akayashyira ku yindi bitabaye ngombwa ko ajya kuri banki.”

Equity Bank Rwanda ni banki y’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira amashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda. Mu Rwanda iyi banki ifite amashami 14 ari hirya no hino turere.

Equity Bank Rwanda yamuritse ikarita nshya ifite ubushobozi bwo kwishyura itiriwe yinjizwa mu mashini
Ubukangurambaga bwo gukoresha iyi karita buzamara amezi 12, ndetse buri kwezi hazajya hahembwa uwayikoresheje cyane kuruta abandi
Umukinnyi wa filime uzwi ku izina rya Bamenya niwe uzakoreshwa muri ubu bukangurambaga bwiswe 'Ikarita ikora hose'
Umuyobozi wa Visa mu Rwanda, Ingabire Salma yashishikarije abantu gukoresha ikarita ya Visa mu gihe bishyura ibintu bitandukanye kuko ari bwo buryo bugezweho kandi bwizewe
Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Namara Hannington, yavuze ko iyi banki yatangije iyi karita ikora hose mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda yo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Gaga Jean Claude yavuze ko gukoresha ikarita wishyura bituma udatakaza igihe kandi ugahora wizeye umutekano w'amafaranga yawe
Umukozi ushinzwe amakarita muri Equity Bank Rwanda, Muhongerwa Alice yavuze ko iyi banki ifite buri bwoko bw'ikarita umukiliya wayo yakenera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .