00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank Group yahawe igihembo cya Banki Nyafurika yita ku mishinga mito n’iciriritse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2021 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Ecobank Group yegukanye igihembo cya Banki Nyafurika yita ku mishinga mito n’iciriritse mu 2021, gihabwa banki yagize uruhare rufatika mu gutera inkunga y’amafaranga urwego rw’abikorera muri Afurika no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, iyifasha kubona inguzanyo n’uburyo bwo kugera ku mari.

Muri ibyo bihembo bizwi nka African Banker Awards 2021, Ecobank Group yahawe icyo gihembo kubera uko yitwaye mu 2020, umwaka wari ugoye cyane ku mishinga mito n’iciriritse kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bwa Afurika cyane.

Mu itangwa ry’icyo gihembo hashingirwa ku kuba banki yaratanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse bikaba byayifasha kubaka ubukungu bwa Afurika.

Kugitsindira byo bisaba ko banki iba yarateye inkunga y’amafaranga urwego rw’abikorera muri Afurika mu buryo bufatika, ikanashyigikira iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse iyifasha kubona inguzanyo no kugera ku mari.

Ibyo ni byo Ecobank Group yakoze muri ibi bihe bya Coronavirus ubwo ubukungu bwasubiye inyuma, yongera ishoramari muri gahunda zibanda ku mishinga mito n’iciriritse binyuze mu kwagura uburyo buyifasha kubona inguzanyo, kuyifasha mu bujyanama n’amahugurwa biyiganisha ku iterambere no kubaka ubushobozi bwayo binyujijwe muri gahunda ziyihuza ikagira imikoranire.

Ecobank kandi yaje ku isonga mu guteza imbere uburinganire no kuziba icyuho cyabwo mu ishoramari, binyuze muri gahunda zuje udushya nka “Ellevate by Ecobank” yibanda ku mishinga iyobowe kandi ifite intego zishyigikira umugore muri Afurika.

Muri iyo gahunda abagore babasha gufashwa uko bagera kuri serivisi zaba iz’imari cyangwa izitari iz’imari nko kubaha ubumenyi ku by’imari, ku gushaka amakuru ku gicuruzwa runaka, kubahuza n’abandi no kubamenyekanisha.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Ecobank Group, Josephine Ankomah, yavuze umwaka wa 2020 bahembewe kwitwaramo neza utari woroshye kubera ingaruka za COVID-19.

Ati “Byasabye ubushobozi bwo kongera kwiyubaka vuba hanimakazwa udushya. Twakeneye kongera gutekereza ku byo dukora tunazana uburyo bushya bwo gushyigikira imishinga mito n’iciriritse y’abakiliya bacu, tubafasha gukomeza gukorera muri ibyo bihe bigoye byatewe n’icyorezo. Mu by’ukuri twishimiye cyane kwakira iri shimwe. Turashimira cyane abakozi, abakiliya n’abafatanyabikorwa bacu batumye ibi bishoboka.”

Ibyafashije Ecobank Group kuba indashyikirwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse muri Afurika mu mwaka ushize, birimo kuyorohereza uburyo bwo kwishyura inguzanyo hongerwa igihe ntarengwa cyo kuyishyura; kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryorohereza abakiliya kwishyura serivisi zitandukanye, no kongerera ubumenyi abakozi (ba Ecobank) kugira ngo bagire ubushobozi bwo gufasha iyo mishinga gutera imbere.

Iyo banki yanagiye ikorana n’abafatanyabikorwa mu gusangizanya ibyago bishobora guturuka mu kuba yaguriza urwego rw’ imishinga mito n’iciriritse; ndetse ikorana na Google hagamijwe ko abakiliya bayo bafite iyo mishinga bagaragara no kuri internet ku buntu binyuze muri Google My Business platform.

Habayeho kandi imikoranire n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere, AUDA-NEPAD, hibandwa ku kongerera ingufu ubufasha Afurika igenera imishinga mito cyane, imito n’iciriritse no kuyifasha kwikura mu ngaruka yagizweho n’icyorezo. Byakozwe iyo mishinga yongererwa ubushobozi bwo kuba yakomera, ikagera ku isoko n’imari bityo ikagira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bwa Afurika.

Mu 2020 Ecobank Group yongereye ahatangirwa serivisi zayo z’ibanze (point-of-sale) hava ku 5.571 hagera ku 15.878, naho ahatangirwa serivisi za Ecobank Pay hifashishijwe QR hava ku 180.060 hagera ku 248.664.

Ecobank Group yahawe igihembo cya Banki Nyafurika yita ku mishinga mito n’iciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .