00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yatangije ubukangurambaga bugamije gutoza abakiliya gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Kamena 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, yatangije ubukangurambaga yise "Tugendane Na Cogebanque", bufite intego yo gukomeza gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari muri ibi bihe bya Covid–19.

Kuri ubu Isi igeze mu gihe iyobowe n’ikoranabuhanga mu mpande zose, muri serivisi z’imari byatijwe imbaraga n’ibihe bya Covid–19, kuko guhererekanya amafaranga mu ntoki ari bumwe mu buryo iki cyorezo cyanduriramo.

Ibi ni byo byatumye Cogebanque ishyiraho ubukangurambaga yatangiye mu gihe cy’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2021, ngo abakiliya bayo barusheho gukoresha ikoranabuhanga.

Mu kiganiro Iyamuremye Antoine, ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yigeze kugira na IGIHE yavuze ko bijyanye n’icyerekezo cya banki cyo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Turi kubwira Abanyarwanda ko hari uburyo bwo kubona serivisi zose za banki bitabasabye gukora urugendo rurerure cyangwa kugendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki bikaba byanabaviramo kuyibwa, kuyata ndetse n’izindi ngaruka nyinshi.’

Muri ubu bukangurambaga hazakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abakiliya b’iyi banki gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye muri serivisi z’imari bakenera.

Cogebanque ishishikariza abakiliya bayo gukoresha ikoranabuhanga rikoreshwa kuri telefoni rizwi nka ‘Mobile Banking’, aho ushaka kurikoresha akanda *505# agakurikiza amabwiriza.

Umukiliya kandi ashobora gukoresha uburyo bwa Internet banking cyangwa agashyira ‘application’ ya “Coge mBank” muri telefone ye. Ashobora gukoresha kandi amakarita ya Cogebanque Mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card, ikarita ihendutse kandi inogeye buri wese ushaka kwishyura serivisi hano mu gihugu.

Ikindi kizashyirwamo imbaraga muri ubu bukangurambaga, ni ukwigisha abakiliya bayo uburyo bwo kwizigamira ndetse no kwaka inguzanyo nka bumwe mu buryo bwabafasha kugira ubukungu buhamye.

Abakiliya kandi baributswa ko hari uburyo bashobora guhabwa serivisi zose za banki bitabasabye kujya ku mashami ahubwo bifashishije abayihagarariye hirya no hino bazwi nk’aba-ajenti.

Ubu bukangurambaga buzangira mu mpera za Nyakanga, abakiliya bazajya bakoresha ikoranabuhanga cyane bazajya bahabwa ibihembo bitandukanye birimo moto, amagare ya siporo, telefoni, televiziyo zigezweho n’ibindi.

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, Aba-ajenti 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36.

Tugendane na Cogebanque ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abakiliya gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imari
Muri uyu mwaka wa 2021, Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda muri Poromosiyo yise ‘Tugendane’, igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo. Yibanze by'umwihariko mu kubakangurira gukoresha ikoranabuhanga.
Muri Tour du Rwanda aho yanyuze hose Abaturarwanda basobanuriwe ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .