00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR yizihije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, basobanurirwa ukwihuza kwayo na KCB

Yanditswe na Claude Bazatsinda , Mukahirwa Diane
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR, yifatanyije n’abakiliya bayo kwizihiza icyumweru cyabahariwe, ibasobanurira amahirwe bazakura mu kuba yarahuje imbaraga na KCB Bank Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, abakiliya ba BPR bahuriye mu Karere ka Rubavu, mu Majyepfo bahurira mu Karere ka Huye, Iburasirazuba n’Akarere ka Gicumbi bahurira i Kayonza mu gihe abo muri Kigali bahuriye mu Mujyi rwagati.

Mu kwizihiza Icyumweru cyahariwe abakiliya, BPR ihura n’abakiliya bayo, bakaganira, bakungurana ibitekerezo by’uko banki yakomeza gukora neza ndetse n’icyabateza imbere.

Kuri ubu abayobozi batandukanye bahuye n’abakiliya babagaragarije inyungu bazakura mu kuba BPR na KCB byarabaye banki imwe ndetse babamara impugenge ku bumvaga imigabane yabo yaraguzwe.

Zimwe mu nyungu bagaragarijwe harimo kuba bafite banki nini kurusha mbere, ibizabafasha kugira amafaranga menshi, umukiliya akaba yabona n’inguzanyo y’amafaranga menshi yifuza, gukoresha konti zabo bari mu bihugu by’amahanga n’ibindi.

Ubwo yahuraga n’abakiliya bo mu Burasirazuba, aho bahuriye kuri Silent Hill Hotel iherereye i Kayonza, Umuyobozi Mukuru wa BPR, Maurice Toroitich, yavuze ko umwanya wo guhura n’abakiliya babo ari ingenzi kuko bibafasha gusobanurirwa bimwe mu byo bibaza bakanatanga n’ibitekerezo ku bibakorerwa.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri twe kwizihiza iki cyumweru n’abakiliya bacu kuko batariho na serivisi dutanga ntizabaho. Twishimye cyane ko twabashije kubonana, uyu mwanya wari ukenewe kugira ngo duhure mu buryo bwisanzuye tubone umwanya wo kumenya niba ibyo turi gukora bibanyuze.”

Yakomeje asaba abakiliya babo kubaha umukoro ndetse no kubereka serivisi zitagenda neza kugira ngo barusheho kuzinoza.

Ku ruhande rw’abakiliya bo bavuze ko kuba babasha guhura n’ubuyobozi bwa banki yabo bagasabana, bakabagezaho ibibazo bafite kandi bigakemurwa bibashimisha kandi bigatuma bakomeza kugirira banki icyizere.

Umwe mu bakiliya ba BPR wo mu Karere ka Kayonza, Murekatete Alphonsine, yavuze ko iki gikorwa kibafasha kubona amakuru mashya no gushira amatsiko y’ibyo bibazaga.

Yagize ati “Twabyakiriye neza cyane kuko biduha umwanya wo kumenya serivisi nshya badufitiye, bigatuma tubasha gukorana neza na banki. Iyo batwegereye ibibazo byose dufite tubasha kubibaza abayobozi tukabasha gusubizwa mu buryo bwihuse.”

Ibi abihuje na Ayimana Fabien w’i Gicumbi, wavuze ko guhura n’ubuyobozi bwa banki bituma bahabwa ibisubizo bya bimwe mu bibazo bibazaga.

Yagize ati “Iki gikorwa tucyakira neza kuko ibibazo byacu bitambuka kandi tukabibonera ibisubizo. Dufite icyizere kuko indi nama twakoreye aha ibibazo twatanze byabonewe igisubizo.”

Ku ruhande rw’abakiliya bahuriye mu Karere ka Rubavu na bo bashimye iki gikorwa ndetse basaba iyi banki kurushaho kuborohereza serivisi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri La Promise, Mukamwiza Antoinette, yavuze ko bamaze imyaka isaga 22 bakorana na Banki y’Abaturage kandi ko muri iyo myaka yose bafashwe neza.

Yagize ati "Njye maze imyaka 22 nkorana na BPR ndetse n’Ishuri ryacu niyo dukorana kuko twabisabwe n’ababyeyi dukorana, iyi banki yambereye umufatanyabikorwa mwiza muri icyo gihe cyose kuko hari n’izindi nagerageje ariko nsanga bigoye.”

“Icyo nasaba abakiliya bagenzi banjye ni ugutinyuka, niba hari uwaba yarahawe serivisi mbi, bajye babwira abayobozi b’uwabafashe nabi kuko uwo aba yabikoze ku bwe na ho banki yo iratunyuze.”

Yajomeje ati “Banki y’Abaturage yo turayisaba ko yarushaho kutwegereza serivisi z’ikoranabuhanga n’aba-agents kandi umukozi wabo waba ukigaragaraho kudatanga serivisi inoze na bo bamwegere yigishwe bityo turusheho gutera imbere."

Umuyobozi wa Ecole Technique de Kabgayi, Muligo Vitar, na we yavuze ko imikoranire yabo n’iyi banki ari nta makemwa.

Yagize ati" Nko mu gihe Covid-19 yari yahagaritse ibikorwa byacu, iyi Banki yaradufashije ihagarika ibyo kwishyura inguzanyo kugeza ubwo amashuri yasubukurwaga kandi n’ubu dukorana neza, turabasaba kurushaho kunoza serivisi itanga nubwo n’ubu imeze neza ariko nko mu gihe cy’itangira ry’amashuri yajya yorohereza ababyeyi n’abana ntihabeho gutonda imirongo."

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 137 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents 350 batanga serivisi za BPR Hafi.

Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya, KCB yatangaje ko yamaze kwegukana bidasubirwaho imigabane 62,06%, Ikigo cy’Ishoramari cya Atlas Mara Limited cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), bituma ukwihuza kw’izi banki zombi kubyara ‘BPR Bank’.

KCB yatangaje ko yabashije kwegukana iyi migabane bidasubirwaho ku wa 25 Kanama 2021, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba ndetse no kuzuza ibisabwa byose kugira ngo ubu bugure bwemerwe.

Abakiliya bo mu Karere ka Rubavu bashimye BPR ko yababaye hafi mu bihe bigoye bya Covid-19
Abakiliya bo bahuriye mu Karere ka Kayonza bashimye BPR ko yababaye hafi mu bihe bigoye bya Covid-19
Abakiliya babonye umwanya mwiza wo gutanga ibibazo bafite
Abakiliya BPR bo muri Kigali babonye umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa
Abakozi batandukanye ba BPR bari bitabiriye iki gikorwa
Abakozi n'abakilya ba BPR bo mu Mujyi wa Kigali basabanye bihiza icyumweru cyo kwakira abakiliya
Abayobozi ba BPR basubije abakiliya babo ibyo bibaza ku serivisi batanga
Abayobozi basobanuriye abo mu Mujyi wa Kigali byinshi ku mikorere ya banki yabo
Hatoranyijwe abakiliya 50 muri buri gace bahagarariye abandi mu kwirinda Covid-19
Murekatete Alphonsine, yavuze ko iki gikorwa kibafasha kubona amakuru mashya no gushira amatsiko y’ibyo bibazaga
Umuyobozi Mukuru wa BPR, Maurice Toroitich, yabwiye abakiliya ko bagiye kurushaho kubaha serivisi nziza
Uyu aba ari umwanya mwiza wo kuganira hagati y'abakiliya n'abakozi ba BPR
Haganiriwe ku buryo imitangire ya serivisi yanozwa kurushaho
Uyu wari umwanya mwiza wo gusabana no kuganira hagati ya banki n'abakiliya

Amafoto: Yuhi Augistin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .