00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR yashyizeho konti yihariye yo kuzigamira abana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Kanama 2021 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaravuze ngo ‘akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure’, bivuze ko iyo uzigamiye umwana kuva akiri muto ajya gukura iby’ubuzima bwe biri ku murongo.

Kuzigamira abana Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc yabyumvise cyane kuko ubu yashyizeho konti ku bafite imyaka 18 no munsi yayo kandi ibagenera inyungu ihagije.

Iyi konti ifungurwa ku mazina y’umwana ariko akagira umuhagarira mukuru, iyo umaze kuyifunguza uba wemerewe kwizigama uhereye ku bihumbi 10 Frw kugeza aho ubushobozi bwawe bugarukira.

Uwizigamye kuri konti y’abana buri kwezi abarirwa inyungu, umwaka washira agahabwa inyungu igera ku 8% by’ubwizigame bwe, iyi nyungu ikaba itangwa ku bwizigame buri hejuru y’ibihumbi 10Frw.

Mu gihe ukeneye kuba wabikuza ku bwizigame bwawe wemerewe kubikuza 30% rimwe mu gihembwe ukayahabwa nta kiguzi utanze, iyo urengeje inshuro imwe utakaza inyungu z’icyo gihembwe.

Uwifuza kwizigamira na BPR agana ishami ry’iyi banki rimwegereye cyangwa agahamagara 1500 agahabwa ubufasha bwose akeneye.

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 137 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents 350 batanga serivisi za BPR Hafi.

Icyicaro Gikuru cya BPR Plc mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .