00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na Virtual Pay mu bufatanye buzafasha abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Kamena 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu kwishyura, Virtual Pay International, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu Karere kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga, bakishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

Ubu bufatanye buzaca mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali itanga, busanzwe bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu bitandukanye mu Rwanda birimo ibiryo, imiti, serivisi za leta zitangirwa kuri Irembo ndetse n’ibindi.

Kuba BK yatangiye gukorana na Virtual Pay ikorerera mu bihugu bitandukanye, ihamya ko ari amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, Caleb S. Gakunju yavuze ko BK yishimiye ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

Yongeyeho ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”

Abashobora gukoresha iyi serivisi ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga igitangiye gukora, cyangwa iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite za ububiko n’abandi benshi.

Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi bashobora kugira kuri banki abakiliya babo bakoresha, ibabwira ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ariyo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.

Banki ya BK ikomeje kugirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze, ikaba inakangura abifuza ubufatanye mugutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabunga bazwi nka “Payment Service Providers” kuyigana kugira ngo ikomeze kegera ku bacuruzi bayifuza.

BK na Virtual Pay byinjiye mu bufatanye buzafasha abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .