00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro bahize abandi mu gukoresha IKOFI

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro bahize abandi mu guhererekanya amafaranga menshi hagati yabo n’abahinzi, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri kwezi buri umwe wese ahembwa ibihumbi 100 Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwe.

Ni mu igikorwa cyabereye muri Banki ya Kigali kuwa Kane, tariki 28 Ukwakira nibwo.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abahembwe 10 muri iki cyumweru bahagarariwe na Marie Merci Mukagatare ukorera mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu yavuze ko kuba yegukanye ibihumbi 100 Frw abishimira BK yorohereje abacuruzi b’inyogeramusaruro ndetse n’abahinzi.

Ati “Ndashima cyane Banki ya Kigali yadutekerejeho igahindurira benshi uburyo bwo kubaho kuko hari abatakivunwa no kwikorera ibifurumba by’amafaranga adafitiwe umutekano”.

Yakomeje avuga ko aya mafaranga yahawe agiye kumufasha kwiteza imbere no gukomeza kwagura ubucuruzi bwe.

Ati “Aya mafaranga azamfasha kongera igishoro. Icya kabiri azamfasha mu gutanga serivisi yihuse kuko hari igihe umuntu aba akeneye amafaranga menshi bikagorana kuyabona, ariko ubu nzajya mba nyafite hafi. Iri shimwe rinteye inkunga yo gukomeza gukora neza.”

Umuyobozi ukuriye serivisi z’ikoranabuhanga muri BK, Obinna J. Ukwuani yavuze ko IKOFI yafunguwe hagamijwe guteza imbere abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi.

Ati “ IKOFI ni inzira y’ubukungu yafunguwe mu igitekerezo cyo gufasha abahinzi kugera ku iterambere rirambye babinyujije ku ikoranabuhanga, na cyane ko bibafasha gukorana na banki bikaborohereza kugera no ku zindi serivisi, zirimo no guhabwa inguzanyo.”

‘IKOFI’ ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yaragenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro), kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

Kugeza ubu, ’IKOFI’ imaze kwitabirwa n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 1,768 n’abahinzi basaga ibihumbi 300 bari hirya no hino mu gihugu.

Marie Merci Mukagatare yavuze ko kwegukana aya mafaranga bigiye kumufasha kongera igishoro cye
Mukagatare niwe wegukanye igihembo cya BK kuri iyi nshuro
Umuyobozi ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga muri BK, Obinna J. Ukwuani yavuze ko IKOFI yafunguwe hagamijwe guteza imbere abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi
‘IKOFI’ ni gahunda ya Banki ya Kigali isanzwe ifasha abahinzi kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu ndetse no kwishyura inyongeramusaruro

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .