00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali mu bikorwa byo guhemba abahinzi bakoresha kenshi ‘IKOFI’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, yahembye abahinzi icumi bo hirya no hino mu gihugu bahize abandi mu gukoresha serivisi ya Ikofi mu bikorwa byabo by’ubuhinzi.

‘IKOFI’ ni gahunda ya Banki ya Kigali isanzwe ifasha abahinzi kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu ndetse no kwishyura inyongeramusaruro.

Aba bahinzi bahembwe muri poromosiyo izamara amezi atatu, yatangijwe n’iyi banki, igenewe abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bakoresha IKOFI ya Banki ya Kigali kurusha abandi.

Buri cyumweru hazajya hahembwa abahinzi icumi bahize abandi, bahabwe igihembo cy’ibihumbi 50Frw buri wese, hanyuma buri kwezi hahembwe abacuruzi icumi b’inyongeramusaruro bakoresha IKOFI, bahabwe ibihumbi 100Frw buri wese.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abahinzi gukoresha gahunda ya IKOFI.

Yagize ati “Icyo tugamije muri iyi poromosiyo ni ugukomeza gushishikariza abahinzi bo mu Rwanda bose kujya muri IKOFI bityo babashe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura ibyo bakeneye mu buhinzi bwabo.”

Yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere ari uguteza imbere abahinzi nka bamwe mu bafatiye runini iterambere ry’Igihugu.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abahembwe icumi muri iki cyumweru bahagarariwe na Nyirasafari Christine, waturutse mu Karere ka Ngoma, abandi ibihembo byabo bikabageraho hifashishikwe ikoranabuhanga.

Nyirasafari yavuze ko yakoresheje IKOFI mu kugura inyongeramusaruro ariyo mpamvu yabaye umunyamahirwe. Yashimiye Banki ya Kigali kuba yarabatekerejeho ndetse ashishikariza abahinzi gukoresha iyi gahunda.

Yagize ati “Ndi umuhinzi ukoresha IKOFI mu kugura inyongeramusaruro. Ndashimira BK yatekereje iki gikorwa kuko iki gihembo mpawe kigiye kumfasha mu kongera ubuhinzi bwanjye bugatera imbere.”

Yakomeje agira ati “Ubu ngiye kubwira abahinzi bose badakoresha IKOFI bayitabire kuko ari serivisi nziza idufasha kugana ku inzira y’ubukungu. Ndababwira amahirwe ari muri iyi poromosiyo ko bashobora gutsindira amafaranga ndetse n’ibikorwa byabo bigatera imbere.”

IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, kugeza ubu, serivisi zayo zimaze kwitabirwa n’abahinzi basaga ibihumbi 300 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 1.768.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi ashyikiriza igihembo Nyirasafari
Nyirasafari Christine yavuze ko yabaye umunyamahirwe kuko akoresha IKOFI cyane mu bikorwa bye by'ubuhinzi
Dr Diane Karusisi, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abahinzi gukoresha IKOFI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (158113) Re-process this page