00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank Rwanda yizihije icyumweru cyahariwe abakiliya, ibizeza kuzamura ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi ba Access Bank Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021, bifatanyije n’abakiliya b’iyi banki mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kubitaho basangira nabo ndetse babizeza kuzamura ikoranabuhanga muri serivisi batanga.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi banki kiri mu Mujyi wa Kigali no mu yandi mashami ari mu bice bitandukanye. Habayeho gusangira ndetse no kuganira hagati y’abakiliya n’abakozi.

Abakiliya bagaragaje serivisi bishimira ndetse bagira icyo basaba ubuyobozi bwa banki kugira ngo imikoranire yabo irusheho kuba myiza.

Umuyobozi wa Access Bank Rwanda, Byishimo Rukundo Faustin, yavuze ko basangira n’abakiliya babo mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe serivisi zihabwa abakiliya.

Yagize ati “Serivisi nziza tuyitanga buri munsi, ariko by’umwihariko mur’iki cyumweru ngarukamwaka, twishimira gusangira n’abakiliya bacu tubashimira ibyo badukorera n’uruhare rwabo mu kudufasha kunoza serivisi dutanga.”

Yakomeje avuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zinyuze mu ikoranabuhanga kuko ari kimwe mu byihutisha serivisi za banki zikagera kuri benshi vuba.

Yagize ati “Ntabwo dufite amashami menshi ariko turi gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, tunongera umubare w’aba-agent bacu hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kugeza serivisi kubakiliya bacu aho bari hose kandi vuba.”

“Intego yacu ni ugutanga serivisi zishingiye kw’ikoranabuhanga ku buryo nta mukiliya wacu uzakenera gutwara amafaranga mu ntoki.”

Abakiliya ba Access Bank Rwanda bagaragaje ko banyurwa n’uburyo bakirwa n’iyi banki ndetse basaba ko bashakirwa uburyo bajya babona serivisi za banki yabo hirya no hino

Kabundi Jean de Dieu umwe muri aba bakiliya, yashimye Access Bank Rwanda kuri serivisi nziza itanga buri munsi.

Yagize ati “Gutanga serivisi nziza ni ikintu gikomeye cyane kuba wamenya ngo uyu ni uwacu ni byiza. Kuba badutumiye hano tugasangira bitwereka ko batwitayeho.”

“Hano bagira ikintu cyiza cyo kumenyesha abantu buri kintu cyose kibaye kuri konti yawe, ikintu cyose kibaye bahita baguha amakuru ni ikintu cyiza cyane.”

Yakomeje asaba banki kongera amashami bafite hirya no hino kugira ngo abakiliya babashe kubona serivisi aho bageze hose.

Fassam Abdoul, nawe yashimye Access Bank Rwanda ku kuba ibakira neza ndetse ikabagenera serivisi zose bifuza igihe cyose ndetse abasaba gukomerezaho kwakira neza ababagana.

Yagize ati “Hano bakira neza abakiliya, igihe cyose mpaje mpabwa serivisi neza, ndabasaba ko bakomerezaho kutwakira gutya.”

Access Bank Plc ikorera mu bihugu birenga 12 kw’isi, ikaba ifite abakiliya basaga miliyoni 36.

Abakozi ba Access Bank n'abakiliya basabanye
Abagana Access Bank banijejwe ko ikoranabuhanga rigiye kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .