00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abifuza gutandukana n’ubukode bashyizwe igorora binyuze muri ‘BPR home loan’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Ni benshi bifuza kugira aho gutura kandi bigengaho ntaguhangayika ngo ejo nzishyura iki cyangwa nzimukira he, bakabaho batuje badahangayikishijwe n’inzu.

Inzozi nk’izo Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yifuje kuzihindura impamo ku bakiliya bayo ibinyujije muri ‘BPR Home Loan’ ibafasha gutunga inzu zabo bwite.

Uwafashe iyi nguzanyo, aba afite ubushobozi bwo kubasha kugura cyangwa kwiyubakira inzu aho ashaka.

Ni inguzanyo yorohereza buri wese kuba yayifata kuko yishyurwa mu gihe kirekire. Mu myaka 25 uwayifashe aba ashobora kugenda atanga amafaranga make make buri kwezi.

BPR yakoze ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abashaka gutunga inzu, imyaka 20 yatangwaga yo kwishyura inguzanyo mbere iyigira 25. Inyungu fatizo yavuye kuri 16.5% igera kuri 14.5%.

Iri gabanuka ryashyizweho mu rwego rwo kurinda abakiliya ko inguzanyo yazababera umuzigo, rya terambere bashakaga ntibarigereho.

Abifuza kugira inzu binyuze muri ‘BPR Home Loan’ bashobora kugana ishami rya BPR Plc ribegereye bagahabwa amakuru arambuye y’uburyo bahabwa inguzanyo.

Biteganyijwe ko mu 2050 mu Rwanda hazaba hatuye abaturage basaga miliyoni 22, hakaba hakenewe inzu miliyoni 5,5 bazaturamo. Magingo aya hari inzu miliyoni 2,8, ibyerekana ko ufite amahirwe yo kugira inzu yayabyaza umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .