00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari barabikije mu Mirenge SACCO amafaranga yabo akanyerezwa batangiye kuyasubizwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Kanama 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) na Banki Nkuru y’u Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi, batangiye gukora urutonde rw’abaturage amafaranga yabo yenyerejwe muri Koperative Imirenge SACCO kugira ngo batangire kuyasubizwa.

Hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abaturage bataka kuba barabikije muri SACCO ariko nyuma bajya kubikuza bakabwirwa ko nta mafaranga ahari, aba baturage bakomeje gutaka ubukene kandi bari barizigamye bitewe n’imicungire mibi yaranze izi koperative.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Harerimana Jean Bosco, yabwiye The New Times ko bahamagarira abantu bari bafite amafaranga akanyerezwa ko bagana ibiro bya za SACCO zabo bakayasubizwa.

Yagize ati “Turasaba abanyamuryango ba SACCO bafite amafaranga yabo yanyerejwe ko bajya ku biro bya koperative bakayasubizwa. Kuri ubu turi gukora urutonde rw’abantu banyererejwe amafaranga.”

Yakomeje avuga ko abamaze gusuzumirwa ikibazo ubu bamaze gusubizwa amafaranga yabo.

Ku ruhunde rw’abari baranyererejwe amafaranga batangiye kuyasubizwa bishimiye iki gikorwa bavuga ko cyatumye bongera kugirira SACCO icyizere.

Bizimana Emmanuel, wo muri SACCO ya Nkomane mu Karere ka Nyamagabe yagize ati “Nari nabuze amafaranga asaga ibihumbi 400, ubu amakuru meza ni uko twayasubijwe nyuma y’imyaka myinshi dutegereje. Ubu tugiye kuyakoresha ibikorwa bibyara inyungu.”

Imirenge SACCO zo hirya no hino mu gihugu yagiye igaragaramo imicungire mibi y’amafaranga y’abanyamuryango, urugero nka SACCO ya Nkomane ifite abanyamuryango 5 900 muri bo 1 168 amafaranga yabo yaranyerejwe, 547 bamaze kuyasubizwa.

Mu mpera z’umwaka ushize igenzura ryakozwe ryagaragaje ko nibura miliyari 2.5 Frw zamaze kugaruzwa muri miliyari esheshatu zanyerejwe muri SACCO 138.

Koperative Imirenge SACCO zashinzwe mu 2009 hagamijwe kwegereza abaturage benshi serivisi z’imari zitabageragaho nk’uko bikwiye. Kuri ubu zikorera mu mirenge 416 yose yo hirya no hino mu gihugu.

Abari barabikije muri SACCO amafaranga yabo akanyerezwa bagiye kuyasubizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .