00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye na Sheer Logic Management Consultants

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 1 Kamena 2021 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali Plc. yinjiye mu bufatanye na Sheer Logic Management Consultants (SLMC), ikigo cy’inzobere mu gutanga ubujyanama mu micungire y’abakozi n’amahugurwa ku nzego zitandukanye; yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za Leta.

Iki kigo gisanzwe gifite ubunararibonye mu gutanga ubujyanama mu micungire y’abakozi, gutanga amahugurwa mu nzego zitandukanye yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za Leta.

Ubu bufatanye cyagiranye na BK bukubiyemo guhabwa ububasha bwo gucunga abakozi bari muri serivisi z’ibanze zihabwa abakiliya, mu rwego rwo gufasha abakozi gutanga serivisi nziza cyane cyane iz’ikoranabuhanga.

Avuga kuri ubu bufatanye, Umuyobozi wa BK Plc, Dr. Diane Karusisi yagize ati “Icyemezo cyo guha SLMC ububasha bwo gucunga abakozi bari muri serivisi z’ibanze zihabwa abakiliya cyafashwe hakozwe ubushishozi buhagije kandi kijyanye n’imikorere myiza iriho ubu. Ubu bufatanye buzadufasha kurushaho guha serivisi nziza abakiliya bacu no guha agaciro abanyamigabane bacu”.

Sheer Logic Management Consultants imaze imyaka isaga 20 itanga ubujyanama mu micungire y’abakozi, gutanga serivisi mu bijyanye no gushakira abakozi ibigo no kubaha amahugurwa muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika yo hagati.

Ifite amashami mu Rwanda, Kenya, Uganda ndetse na Tanzania. Iki kigo cyahawe igihembo na Global Brands International nk’ikigo cyahize ibindi mu micungire y’abakozi muri Kenya mu 2019 na 2020.

Banki ya Kigali ni mwe muri banki zitanga serivisi zinoze ndetse imaze guhabwa ibihembo byinshi ku rwego mpuzamahanga no mu karere, aho yahawe igihembo na EuroMoney; The Banker; Global Finance Magazine ndetse na EMEA Finance.

Igiheruka ni icyo yahawe na Global Finance cyo kuba Banki nziza mu Rwanda mu 2021.

Banki ya Kigali Plc, yagiranye ubufatanye na SLMC, aho izajya icunga abakozi batanga serivisi z'ibanze ku bakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .