Rusizi: Urubyiruko rurakangurirwa kwita ku bidukikije

Yanditswe na
Kuya 28 Gicurasi 2012 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe Rugerinyange Louis arasaba urubyiruko gushishikarira ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, kuko nta bidukikije nta buzima bwabaho.
Ibi yabisabye urubyiruko ruturiye ishyamba rya Cyamudongo kuwa 27 Gicurasi 2012, muri gahunda yatangijwe n’Ubuyobozi bw’iyo Pariki yo gukangurira urubyiruko kubungabunga ibidukikije no kubyigisha bagenzi babo, binyuze ma mahuriro ashinzwe kurengera ibidukikije muri buri kigo cy’amashuri, by’umwihariko ibituriye Pariki (...)

Umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe Rugerinyange Louis arasaba urubyiruko gushishikarira ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, kuko nta bidukikije nta buzima bwabaho.

Ibi yabisabye urubyiruko ruturiye ishyamba rya Cyamudongo kuwa 27 Gicurasi 2012, muri gahunda yatangijwe n’Ubuyobozi bw’iyo Pariki yo gukangurira urubyiruko kubungabunga ibidukikije no kubyigisha bagenzi babo, binyuze ma mahuriro ashinzwe kurengera ibidukikije muri buri kigo cy’amashuri, by’umwihariko ibituriye Pariki ya Nyungwe.

Iyi gahunda yo gukangurira urubyiruko kwita ku bidukije kandi bikaba umuco warwo, ije mu gihe Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo habungwabungwe ibinyabuzima binyuranye by’umwihariko amashyamba, kuko mu gihe gishize byagaragaye ko kutayitaho bishobora gutera akaga gakomeye.

Ni muri urwo rwego, umuyobozi wa pariki y’igihugu ya Nyungwe Rugerinyange Louis, yatangarije IGIHE ko uburyo bwo gusobanurira urubyiruko akamaro k’ibidukikije n’uburyo bwo kubirengera bizatuma ubwo butumwa bugera kuri benshi. Akaba ariyo mpamvu basaba abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kubigira ibyaho , bityo urubyiruko nk’u Rwanda rw’ejo uruhare rwabo rugafasha mu kubungabunga ibidukikije cyane cyane Pariki y’igihugu ya Nyungwe

Bakarere Marie Jose na Nzayisenga Alphonse ni abanyeshuri mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Nkungu, batangaza ko basanzwe babarizwa muri Club ishinzwe kurengera ibidukikije muri uwo murenge.

Bavuga ko nubwo bigisha abandi kudakora ibikorwa bibangamira ibidukikije, batari bazi ko amashyamba ari n’indiri y’ibindi binyabuzima bifitiye abantu akamaro, harimo n’inyamaswa y’impundu, inasigaye hake cyane ku isi. Kuri bo ngo icyo bagiye gukora ni ugushishikariza buri wese kwita ku bidukikije, cyane cyane hakirindwa ibikorwa byo gutega imiteko mu ishyamba kuko ishobora kwangiza inyamashya, bikajyana no kubakangurira kudatwika ishyamba ndetse no kwirinda gutema ibiti kimwe n’ibindi bikorwa byabangamira ibinyabuzima biri muri Pariki ya Nyungwe.

IGIHE cyifuje kumenya icyo abaturiye Pariki ya Nyungwe babona nk’inyungu zituruka ku bukererarugendo, Madame Tuyishime Claudine ushinzwe gukangurira abaturiye pariki ya nyungwe kudakora ibikorwa biyangiza, avugako 5% by’umusaruro wose uturuka ku bukererugendo ukoreshwa mu kwegereza baturage ibikorwa by’amajyambere birimo ibigo nderabuzima, amashuri, imihanda ndetse hari n’ahakorwa amatanura ya Kijyambere.

Ishyamba rya Cyamudondo ni igice cya Pariki ya Nyungwe, ribonekamo inyamaswa zinyuranye ndetse n’amoko y’inyoni ataboneka ahandi. Abaturage baturiye imirenge ihana imbibi naryo nka Gitambi, Nyakabuye na Nkungu, bakangurirwa kwirinda icyo aricyo cyose cya ryangiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza