Ingoro y’Amateka Kamere ibereyeho gusobanura ubukungu kamere bw’u Rwanda. Impamvu ni uko kugira ubumenyi bw’amateka kamere y’aho dutuye bihindura imyifatire n’imyumvire yacu. Iyi ngoro imuritsemo byinshi mu bimenyetso n’ ibihagarariye ibidasanzwe kamere by’igihugu.
Uyu Mudage Richard Kandt ni we mukoloni wa mbere wayoboye u Rwanda. Mu 1907 yari Rezida wa Rwanda-Urundi, igice cyari kigizwe n’ibihugu ubu by’u Rwanda n’u Burundi.
Kandt yigize Kigali Umurwa Mukuru w’u Rwanda kubera ko yari hagati mu Rwanda. Ikindi ni uko ari hafi y’aho umugezi wa Nyabarongo wacaga uvuye mu Kiyaga cya Muhazi ukagera no mu Majyaruguru.
Muri iyi ngoro y’amateka Kamere, irimo byinshi mu byaranze amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza igihe iki gihugu cyigenze.
Bimwe mu bitangaje birangwa muri iyi nzu ndangamurage y’amateka kamere benshi bita kwa ‘Richard Kandt’, ni inzoka n’izindi nyamaswa zidasanzwe zihariwe n’u Rwanda gusa.








































Kanda hano urebe amafoto menshi
Amafoto: Nkurunziza Faustin
TANGA IGITEKEREZO