Kwita izina ku nshuro ya 8

Yashyizweho kuya 21-06-2012 - Saa 13:06' na Ishimwe Samuel
Ku itariki 16 Kamena 2012, mu murenge wa Kinigi, nibwo hakozwe umuhango ngaruka mwaka wo Kwita Izina abana b'ingagi, aho abagera kuri 19 bahawe amazi n'abantu batandukanye barimo: abayobozi, abashoramali, abakerarugendo n'abandi. Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi, cyaranzwe ahanini n'imbyino za kinyarwanda ndetse n'abahanzi nka Tom Close, Kidum na Rafiki basusurutsa abari bitabiriye ibi birori. Photo: Ishimwe Samuel
IBITEKEREZO
Nukuri umuco nyarwanda ni mwiza kuko ufite umwihariko,iyo tubyina tuba twambaye neza ariko iyo abaturanyi bacu babyina,benshi baba bambaye ibikoza soni,ndetse nimbyino zabo usanga haribyo wanenga mo,ubundi iyo ufite ikintu agciro wagihaye ndetse nishusho ugiha mu bantu ninayo abandi bakiha niyo mpamvu munyarwanda ihe agaciro uhe n'umuco wawe agaciro ntakizabuza isi yose kutwifuza ndetse bakifuza nibidukomokaho byose.
Musubize 29.06.2012 saa 03:35
Florentin SHENYI
mushake imigozi mubabohe basaze
Musubize 28.06.2012 saa 10:48
ja
NIMUREBE ABOBASORE BACU UBURYO BASIMBUKA NIMUKOMEREZAHO BANYARWANDA AMAHANGA ARUSHEHO KUTWIFUZA JYE AHONDI BABONYE AYAMAFOTO BAHITA BASABA KUBAZANA MURWIMISOZI 1000 MUKOMEREZAHO
Musubize 25.06.2012 saa 05:09
ERIC
nibyi za cyane bizakomeze bikorwe
Musubize 22.06.2012 saa 10:27
david
izi ni inganzo ngari z'urwanda za taramye mama, mukomereze oho...........................we love u
Musubize 21.06.2012 saa 10:09
john
Dore ibyiza.. dore ibintu.... dore ibyiza se banyarwanda! murakoze kutugezaho ayo mafoto meza MBASABE NIHAJYA HABONEKA AMASHUSHO YABYO mujye mutubwira twihere n'amatwi!! Songa mbere Rwanda mu mihigo twataramye!!!
Musubize 21.06.2012 saa 03:15
G.D

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!