00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwahawe umwihariko mu #Kwita Izina 17

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Kanama 2021 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko urubyiruko rwatekerejweho mu bikorwa bigize uruhererekane rw’ibizakorwa mu gihe hitegurwa Kwita Izina.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 17, uzaba ku wa 24 Nzeri 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, abana b’ingagi 24 ni bo bazahabwa amazina.

Umuhango wo Kwita Izina uzanyura ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka YouTube ndetse no kuri Televiziyo Rwanda.

Biteganyijwe ko mbere yawo hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ingendo zo kwakira abikorera bo hanze bafasha u Rwanda guteza imbere isura yarwo ku Isi; kwakira abanyamakuru bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’igikorwa kizahuriza hamwe abantu batandukanye cyateguwe na Kaminuza ya ALU hagamijwe kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri uyu mwaka abazita amazina barimo ibyamamare muri siporo, abafatanyabikorwa mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, inshuti z’u Rwanda n’abandi. RDB ntiyatangaje amazina yabo, biteganyijwe ko bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Kuri iyi nshuro mu mazina azatangwa harimo n’azakusanywa avuye mu irushanwa ry’urubyiruko, rizakorwa hifashishije ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yatangaje ko urubyiruko ruzitwara neza muri iri rushanwa bazahembwa.

Yagize ati “Tuzifashisha imbuga nkoranyambaga mu irushanwa aho urubyiruko ruzabasha kuduha amazina, tugahitamo azitwa abana b’ingagi. Abazatsinda nyuma yo kwinjira muri iryo rushanwa bazahabwa ibihembo birimo imyambaro ya Arsenal na Paris St Germain.’’

Yavuze ko usibye iri rushanwa hari n’ibindi bikorwa bizatuma urubyiruko rwisanga cyane mu muhango wo kwita izina.

Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku itariki isanzwe yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi, tariki ya 24 Nzeri. Ni umunsi wagiyeho bigendeye ku bikorwa bya Dian Fossey, Umunyamerikakazi wari wariyeguriye kwita ku buzima bw’inyamaswa by’umwihariko ingagi zo mu misozi.

Ku itariki ya 24 Nzeri 1967 ni bwo yashinze “Karisoke Research Center” yari igamije gukora ubushakashatsi ku ngagi zo mu birunga, i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu 2005, kuva icyo gihe abana b’ingagi 328 ni bo bamaze guhabwa amazina.

Kuva icyo gihe kandi ni bwo hatangijwe gahunda yo gusaranganya umusaruro uva mu bukerarugendo hagamijwe gutera inkunga imishinga ikorerwa mu duce duturiye pariki zirimo Akagera, Nyungwe, Ibirunga n’iheruka gutahwa ya Gishwati-Mukura.

Kuva mu 2005, nibura miliyari 6.5 Frw zashowe mu mishinga 780 mu ngeri zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi n’ibindi.

Muri uyu mwaka nubwo ibikorwa bimwe n’imwe byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, imishinga 30 irimo iy’ubuhinzi n’ibikorwaremezo yashowemo miliyoni 700 Frw.

Urwego rw’ubukerarugendo rwinjije miliyoni 121$ mu 2020 mu gihe mu 2019 yari yinjije miliyoni 498$.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yavuze ko hari ibikorwa byinshi byatekerejweho bizafasha urubyiruko kwisanga mu muhango wo Kwita Izina/Ifoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .