00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazitabira Dubai Exclusive Trip bahawe amahirwe yo kuganira n’abashoramari

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa 12 Kanama 2021, ab’inkwakuzi batangiye kugura amatike yo kuzitabira urugendo rw’iminsi ine ruzatangira kuwa 29 Ukuboza 2021 kugeza kuwa 2 Mutarama 2022, rukabera mu mujyi wa Dubai ‘Dubai Exclusive Trip’.

Ni urugendo rwitezwe no kuzaberamo igitaramo cya Bruce Melodie na Dj Marnaud.

Uretse iki gitaramo, abazitabira uru rugendo rwateguwe na sosiyete yitwa Afro Asia Bride ifatanyije na Royo Entertainment, bazanatemberezwa umujyi wa Dubai mu gihe cy’iminsi ine.

Bazagira amahirwe yo kwitabira imurikagurisha rya Dubai rizamara amezi atandatu. Rizatangira ku wa 1 Ukwakira 2021 kugeza tariki 31 Werurwe 2021, ribere mu mujyi wa Dubai.

Ni imurikagurisha mpuzamahanga ndetse n’u Rwanda ruzaba rufitemo ikibanza. Abazaba bari muri ‘Dubai Exclusive Trip’ mu byo bazaba bishyuriwe harimo n’itike yo kwinjiramo.

Uretse kwitabira iri murikagurisha, abazitabira ‘Dubai Exclusive Trip’ bazagira umugoroba wo kuganira ku bucuruzi uzaba mu musangiro uteganyijwe tariki 31 Ukuboza 2021.

Rwema Denis uri mu bategura uru rugendo, yabwiye IGIHE ko kimwe mu byo abazitabira uru rugendo bazunguka, harimo no guhura n’abacuruzi batandukanye bakungurana ibitekerezo.

Ati “Ni urugendo twifuza ko rwaba umwanya mwiza wo guhuza abacuruzi bakaganira ari nako bungurana ibitekerezo. Rero yaba kujya mu imurikagurisha mpuzamahanga rizabera Dubai n’umugoroba wo gusangira, bazungurana ibitekerezo.”

Umunsi wa mbere w’uru rugendo, abazitabira bazajya mu imurikagurisha rya Dubai.

Umunsi wa kabiri bazagira amahirwe yo gutembera umujyi wa Dubai, mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu munsi ari bwo hitezwe igitaramo kizaririmbamo Bruce Melodie na Dj Marnaud.

Bukeye bwaho bazasohokera ku mucanga baharahukire, mu gihe nimugoroba bazatemberezwa Dubai ya nijoro. Ni umugoroba uzanaberamo umusangiro rusange abantu bagahura bakaganira mu buryo bwo kungurana inama mu bucuruzi.

Ku munsi wa kane bazatemberezwa mu butayu bahafatire amafoto y’urwibutso, uyu ukazaba ari na wo wa nyuma w’uru rugendo.

Abazitabira uru rugendo bazishyurirwa Visa ndetse n’itike y’indege, bazishyurirwa ingendo z’imbere muri Dubai ndetse mu giciro cy’uru rugendo hakabamo icumbi n’amafunguro y’iminsi yose bazamarayo.

Abashaka kwitabira uru rugendo barasabwa kwishyura 1500$ mu gihe abakundana babiri (couple) bo bazishyura 2800$.

Umuntu umwe kwitabira uru rugendo ni $1500
Babiri bazajyana bakagurira rimwe itike bari kugabanyirizwa
Ibyo abazitabira uru rugendo bazakorerwa n'uburyo bwo kugura amatike
Tariki 30 Ukuboza abazaba bitabiriye uru rugendo bazataramirwa na Bruce Melodie afatanyije na DJ Marnaud

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .