Unenga amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal ni uwifuza ko rudatera imbere –Akamanzi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 05:55
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’uko u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, hari ababibonye nko kwisumbukuruza no gutera inyoni ubushobozi bw’amafaranga rufite, rwirengagije ibibazo by’ubukene n’ibindi rwakagombye gukemura mbere.

Urugero rwa hafi ni abadepite b’u Buholandi, basabye ibisobanuro Minisitiri ushinzwe ibyo gufasha, bamubaza ukuntu igihugu nk’u Rwanda baha ubufasha bwinshi kibasha gushora miliyoni z’ama-Pound mu kwamamaza ku mipira y’ikipe.

Depite Isabelle Diks, yavuze ko ‘ari urucantege kubona amafaranga u Rwanda rwishyuye kuri ariya masezerano, mu gihe imiryango mpuzamahanga irimo kugerageza kurwanya ubukene’.

Ibi biganiro binenga ubu bufatanye kimwe n’ibindi bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, nibyo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko ababikora ari abifuriza u Rwanda gukomeza kuguma aho ruri cyangwa abatazi uko ubucuruzi bukorwa.

Yagize ati “Unenga amasezerano twagiranye na Arsenal, ashingiye ko u Rwanda rukennye cyangwa ruhabwa ubufasha, ashobora kuba yifuza ko rukomeza kuba gutyo cyangwa akaba adasobanukiwe ko mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose, imenyekanishabikorwa ari ingenzi mu byo ikigo gitangaho amafaranga.”

Yongeyeho ko RDB ibona ikura umusaruro mu bukerarugendo kandi igomba kuwukoreshaho mu kubumenyekanisha kugira ngo wiyongere. Amasezerano na Arsenal, akaba ari muri uru rwego rwo kugaragaza ubukerarugendo no gushaka abasura ahantu nyaburanga u Rwanda rufite.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.

Akamanzi asobanura ko uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.

Yagize ati “Ibi ntabwo bizakorwa no kwicara tugategereza, bizakorwa no gufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe. Nimutuze mureke abantu bo ku Isi yose basure u Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter, yasubije abadepite bo mu Buholandi ababwira ko iby’ubu bufatanye bitabareba.

Yagize ati “U Rwanda rukoresha umusaruro rwakuye muri Pariki z’igihugu mu guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo hagamijwe kwigira. Umunsi ikipe ya Ajax Amsterdam na Feyenoord [zo mu Buholandi] zagize abakunzi benshi ku Isi nka Arsenal, tuzabone kuvugana ibingibi.”

Aya magambo ya Nduhungirehe yashimangiwe n’uwitwa Klass Evers, wavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal, burimo amahirwe menshi mu bukerarugendo.

Yagize ati “Ntekereza ko kumenyekanisha ibikorwa ngo ugere kuri miliyoni nyinshi z’abantu ari ibintu byiza cyane. Ndatekereza ko bishobora gukurura ba mukerarugendo benshi bo hirya no hino ku Isi, yaba muri Aziya, Afurika n’u Burayi.”

Uwitwa David Rus we, yanenze Abadepite b’u Buholandi bashishikajwe no kwamagana ubu bufatanye bitwaje ubufasha baha u Rwanda, avuga ko ari agasuzuguro agendeye ko hari ibindi bihugu bibiri byo muri Aziya baha ubufasha bwinshi, byigeze kwamamaza ubukerarugendo bwabyo kuri CNN ariko ntibagire icyo bavuga.

Inyungu z’umuturage mu masezerano na Arsenal

Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).

Muri iyi gahunda u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo by’inama, kwakira abantu, ubwikorezi, ibikurura ba mukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubukerarugendo bufatiye runini abaturage. Imwe muri gahunda zashyizweho ni ugusangira ibyavuye mu bukerarugendo aho kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda, yashyizeho iyi gahunda igamije gutuma abaturiye pariki bungukira ku byavuye mu bukerarugendo.

Miliyoni irenga 1.28 y’amadolari imaze gushyirwa mu mishinga 158 ifitiye akamaro abaturage baturiye Pariki y’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga. Irimo kubegereza amazi meza, ibigo nderabuzima, amashuri, inzu zo guturamo.

Kuri ubu ni urwa gatatu muri Afurika nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama n’ibikorwa mpuzamahanga. Ikompanyi yarwo y’indege, RwandAir, igera mu byerekezo 26 ku Isi yose, Pariki y’Akagera yashyizwemo Intare n’Inkura, hagamijwe ko igira inyamaswa eshanu z’inkazi.

Pariki y’Ibirunga yaragutse kugira ngo ingagi zibe ahantu zisanzuye. Kugeza ubu ubukerarugendo nibwo bwinjiza amadevize menshi mu gihugu bukaba bwaratanze n’imirimo igera ku 90 000.

Indi nkuru wasoma: Ni iyihe nyungu u Rwanda ruzavana mu masezerano na Arsenal?

Abakinnyi Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bamenyekanisha ubu bufatanye n'u Rwanda
Umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, afite umwambaro mushya w'iyi kipe ugaragaraho amagambo yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, Ivan Gazidis ari kumwe n'Umutoza Unai Emery mu rwambariro rwa Arsenal rurimo imyenda yanditseho 'Visit Rwanda'
Amagambo 'Visit Rwanda' azajya agaragara ku byapa byose byamamaza ibikorwa bya Arsenal. Aha hari mu cyumba gitangirwamo ikiganiro n'abanyamakuru
Visit Rwanda, bizajya biba byanditse ku kuboko kw'ibumoso ku mwambaro w'abakinnyi ba Arsenal mu gihe cy'imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza