Umushoramari Ashish Thakkar yashyigikiye icyemezo cy’u Rwanda cy’ubufatanye na Arsenal

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Kamena 2018 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Umuherwe akaba na rwiyemezamirimo w’imyaka 36, Ashish J. Thakkar, yanenze ibitangazamakuru by’i Burayi n’abandi bantu bakomeje kwamagana ubufatanye u Rwanda rwinjiyemo n’ikipe ya Arsenal FC, bwo kurugaragaza nk’ahanto ho binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ku myenda yayo.

Nyuma y’uko u Rwanda rwinjiye muri ubu bufatanye, hari abashaka ko u Rwanda ruguma mu bukene, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi badasobanukiwe iby’ubucuruzi babibonye nko kwisumbukuruza ku gihugu kigifite abari mu bukene benshi, kigisaba inkunga n’ibindi byinshi bigikenewe mu iterambere.

Ashish J. Thakkar rwiyemezamirimo wavukiye mu Bwongereza akaba atuye i Dubai, abinyujije mu ibaruwa yanditse igatambuka mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Independent, yavuze ko icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gufatanya na Arsenal, ari cyiza cyane kandi n’amafaranga azatangwa ari aturuka mu bukerarugendo kandi anagamije kubuteza imbere.

Thakkar yashinze Mara Group na Mara Foundation akaba ari n’umwe mu bashinze ikigo Atlas Mara gifite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda. Mu 2015, yagizwe Perezida w’akanama ka ba rwiyemezamirimo mu muryango w’abibumbye.

Uyu rwiyemezamirimo yanenze ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, byanenze ariya masezerano avuga ko bigaragaza kubogama, bikirengagiza inyungu nyinshi ziyarimo.

Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rurimo gutera imbere cyane nk’aho mu myaka irindwi ishize, abasura u Rwanda bikubye kabiri bagera kuri miliyoni 1.4 ku mwaka, ubukerarugendo bukinjiza miliyoni zirenga 400 z’amadolari mu bukungu bw’igihugu.

Thakkar agendeye kuri iri terambere yagize ati “Ibi ntabwo ari impanuka, ni umwe mu musaruro w’imbaraga Guverinoma yashyize mu kubaka urwego rw’ubukerarugendo bubyara inyungu kandi bukarengera mu buryo burambye urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi bisaba ishoramari n’uburyo bwo kwamamaza ibikorwa kugira ngo abantu babimenye.”

Hari abibaza impamvu u Rwanda rwahisemo kujya kwamamaza muri Arsenal FC, ntirujye mu yandi makipe, bakabihuza no kuba Perezida Kagame ari yo kipe afana.

Thakkar yababajije ati “Ni he handi heza wahera haruta muri Arsenal ifite abafana bagera kuri miliyoni 100 ku Isi?”.

Yakomeje anenga kuba ibyemezo by’u Rwanda byo gukora iyamamaza bikorwa byamaganwa ndetse bikanengwa n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza.

Yagize ati “Nk’uko ntawe ubaza u Bwongereza impamvu bwatanze Miliyari 9 z’ama-pound mu mikino Olimpiki 2012, ngo buzahure ubukungu bwabwo, niko n’u Rwanda rufite uburenganzira bwo gutanga ayo bahwihwisa ko ari miliyoni 30 z’ama-pound mu guteza imbere ubukerarugendo bwarwo.”

Thakkar yavuze ko ari ingenzi ko u Rwanda rushora imari mu bukerarugendo kandi aya masezerano azakangura n’ibindi bihugu bya Afurika, bigakurikira iyi ntambwe nziza y’u Rwanda mu gukora ubucuruzi.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, aherutse gusobanura ko uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego, ari ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.

Yagize ati “Ibi ntabwo bizakorwa no kwicara tugategereza, bizakorwa no gufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe. Nimutuze mureke abantu bo ku Isi yose basure u Rwanda.”

Amasezerano Arsenal FC yagiranye n’u Rwanda ni ay’imyaka itatu. Guhera mu mwaka wa shampiyona 2018/2019, amagambo ‘Visit Rwanda’, Sura u Rwanda, azajya agaragara ku kuboko kw’ibumoso guhera muri Kanama ku mwambaro mushya wa Puma iyi kipe izaserukana.

Amfaranga u Rwanda rwatanze muri ubwo bufatanye na Arsenal rwasobanuye ko atari ugutera inkunga umupira wo mu Bwongereza, ahubwo ari uburyo bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo rwitezeho kongera umusaruro wabwo.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izikube kabiri, ikagere kuri miliyoni 800 $ ivuye kuri miliyoni 440 $ nk’intego yari yihawe mu mwaka ushize.

Umushoramari Ashish Thakkar
Umutoza mushya wa Arsenal, Unai Emery, afite umwambaro mushya w'iyi kipe ugaragaraho amagambo yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza