00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umuco wabaye isoko y’ubukerarugendo n’ubukungu ku rubyiruko i Musanze

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 Kanama 2021 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze gutera imbere babikesha amahirwe babonye yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco Nyarwanda nyuma yo gusanga ako gace gasurwa cyane n’abanyamahanga baba banifuza gusobanukirwa n’uyu muco.

Uru rubyiruko rubihera ku kuba rwararebye kure rukabona ko abashyitsi baza muri ako Karere basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ahandi hantu heza nyaburanga, wasangaga bakeneye no kumenya umuco Nyarwanda kuko ariwo ubafasha kwishimira aho bari no gusabana n’abo basanze, bityo ko hari hakwiye kurushaho kuborohereza.

Nzabonimpa Théodore ni umwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo mu 2010. Yabitangiriye ku mushinga yise Beyond Gorillas Experience ugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no kubyaza umusaruro ba mukerarugendo bakunze gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Yagize ati" Njya gushinga Beyond the Gorillas Experience, nabonaga ino iwacu hari amahirwe menshi kuko hanyura ba mukerarugendo benshi baba basuye Pariki y’Ibirunga ariko wasangaga basura ingagi n’ibindi, haburagamo no kubasangiza umuco kandi wasangaga bawufitiye inyota yo kuwumenya."

"Natangiranye igitekerezo n’ubushobozi buke bigenda byaguka birampira. Ubu sinavuga ko mbayeho nabi kandi ngenda nagura ubushobozi by’Ikigo Beyond the Gorillas Experience ku buryo iyo ari mu bihe byiza tuba dukorana n’urubyiruko rurenga 30 naravuye kuri batatu.”

Yavuze ko mu bakozi be hari abashobora kwinjiza ibihumbi 300 Frw ku kwezi, uretse ko Covid-19 yabavangiye.

Uretse iby’umuco, Nzabonimpa na bagenzi be bakora n’ubundi bukerarugendo bise Home Stay, aho umukerarugendo ahitamo urugo rw’umuturage araramo, akarya ku mutsima n’ibirayi bitetse Kinyarwanda, akigishwa imirimo yose ya Kinyarwanda yifuza irimo gukama inka, kwenga ibitoki imbyino za kinyarwanda, kuvuza ingoma, imikino njyarugamba n’ibindi.

Nzabonimpa akomeza agira ati “Dukorana n’abantu benshi bakora ububoshyi, ububyinnyi , aborozi bashobora gufasha umuntu kumenya uko bakama inka, bacunda amata, gucuranga gakondo no gutarama ku buryo ba mukerarugendo usanga babyishimira cyane kandi birabahendukira bigatuma banasabana n’abatuye ino, abaturage nabo basigarana ku madorali bakiteza imbere kandi bidahagaritse n’indi mirimo yabo basanzwe bakora ahubwo babyaza umusaruro umuco wabo."

Muri ubu bukerarugendo, mukerarugendo wifuza kurara mu rugo rw’umuturage, yishyura 16000 Frw ijoro rimwe, 40 % y’ayo yishyuye agasigara mu rugo rw’uwo muturage wamwakiriye asigaye agakoreshwa mu bindi bikorwa bya Beyond the Gorillas Experience.

Tuyisenge Jean de la Paix, amaze imyaka ine akorana Beyond the Gorillas Experience na we yemeza ko kuri ubu amaze gutera imbere abikesha imirimo yo gutembereza no gushishikariza ba mukerarugendo kurushaho gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Yagize ati “Njye maze imyaka ine nkora muri iki kigo, ntembereza ba mukerarugendo iyo bagiye mu birunga cyangwa mu misozi miremire n’ahandi ndetse nkora n’ibitaramo iyo bari mu baturage. Birantunze n’umuryango wanjye nkorera nk’amadorali 50 ku cyumweru, mu kwezi sinjya mbura ibihumbi 200 byibuze nkorera."

"Urabona ntabwo wasura ingagi uyu munsi ngo ejo usubireyo, baba bakeneye ibintu bibahuza kugira ngo bakomeze gutinda mu gihugu n’amadovize yinjire. Nariyubakiye inzu nziza mfite n’inka ebyiri, ndifuza kugura moto yanjye mbere yo gushaka umugore kandi nzabigeraho muri uyu mwaka."

Tugizwenimana Gratien na we yagize ati " Hano mpakoze imyaka ibiri, ubu ninjiza hafi ibihumbi 270 buri kwezi iyo byagenze neza. Amafaranga nkura hano nyashora mu buhinzi bw’ibirayi kuko nifuza ko nzajya nsarura nka toni 100 z’ibirayi buri gihembwe nkaba umuhinzi wabigize umwuga.”

Uru rubyiruko rukora mu bukerarugendo bushingiye ku muco, rugira inama urundi kurushaho gutekereza no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukerararugendo bushingiye ku muco buboneka iwabo aho guhora batekereza ku mirimo yindi usanga ibyiganirwamo na benshi akenshi usanga bifite rukahaburira amahirwe yo guhangana ku isoko.

Nzabonimpa akomeza agira ati " Usanga mu Rwanda hari ahantu henshi cyane hari amateka n’umuco wihariye wasangiza abandi, urubyiruko rukwiye gutinyuka rugatekereza kuri ayo mahirwe amenyekanisha amateka n’umuco w’aho rutuye bakabibyaza umusaruro aho guhora babyiganira mu isoko rimwe n’abantu bifite ahubwo bo bagahanga ibishya."

Beyond the Gorillas Experience Ltd yatangiye ubu bukerarugendo bushingiye ku muco muri 2010 nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari ahantu henshi hakorerwa ubukerarugendo ariko hatabyazwa umusaruro ndetse n’umuco n’amateka.

Kubu ikoresha abagera kuri 30 biganjemo urubyiruko, abakuze bazi amateka n’abafite impano zitandukanye mu bugeni no kwidagadura.

Si ibi gusa kuko hari n’imiryango igera kuri 280 bunguka nk’abagenerwabikorwa, bahabwa amatungo magufi, ibikoresho by’ishuri ku bana, kubigisha kwihangira imirimo no kubungabunga urusobe rwibinyabuzima.

Abanyamahanga basuye u Rwanda baganuzwa ku biryo bitetse Kinyarwanda
Abanyamahanga mu myambaro ya kinyarwanda mu rwego rwo gusobanurirwa umuco nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .