00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye na Arsenal bwatwinjirije aruta ayo twayihaye- Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abanenga ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’amakipe y’i Burayi arimo Arsenal FC na Paris Saint-Germain (PSG), ari abatazi impamvu yabyo kuko mu buryo bufatika ubwo bufatanye bwinjirije u Rwanda amafaranga aruta ayo rwashoye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, mu kiganiro cyakurikiye itangizwa ry’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, inama izwi nka Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference.

Muri icyo kiganiro cyayobowe na Benson Mbewe, Perezida Kagame yabajijwe ku musaruro umaze kuva mu bufatanye n’amakipe akomeye y’i Burayi, mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri ‘Visit Rwanda’.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ayo masezerano yongeye kuvugururwa uyu mwaka, aza asanga andi yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.

Mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hari abagiye banenga ubwo bufatanye, bavuga ko ari ugupfusha ubusa amafaranga y’igihugu, aho kuyashora mu bindi.

Perezida Kagame yavuze ko abanenga ubwo bufatanye ari abatabisobanukiwe, kuko ku ruhande rw’u Rwanda yatanze umusaruro ufatika.

Ati “Ndakeka ko ababifata nabi ari abatabisobanukiwe, ntabwo ntekereza ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Niba batekereza ko u Rwanda rwatangiye gupfusha ubusa amafaranga yarwo gutyo gusa, rukayaha abatanayakeneye nk’uko rwo ruyakeneye, aho niho urujijo rwabo rutangirira.”

Yavuze ko abanenga ibyemezo by’u Rwanda bitewe no kudasobanukirwa atari ubwa mbere bibayeho, kuko byanabaye mu myaka isaga 20 ishize ubwo hubakwaga Hotel Intercontinental yaje kugurwa ikaba Serena Hotel.

Yagize ati “Twibasirwaga impande zose bavuga ngo guverinoma iri gupfusha ubusa amafaranga, ngo bari kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu kubera iki? Batekerezaga ko turi ibicucu. Twaracecetse duti ‘nta kibazo wenda nyuma y’imyaka itanu muzasobanukirwa icyo turi gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu baba bafite amafaranga icyo bifuza ari aho kuyakoresha binezeza, ariko ko bitashoboka mu gihe mu gihugu nta bikorwaremezo biborohereza bihari.

Ati “Niba abantu bashaka gukoresha amafaranga yabo bareba ubwiza bw’igihugu ariko baza bakabura aho barara, cyangwa se ukabohereza ahantu hamwe runaka bumva batishimiye, ntabwo baba bakije.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Guverinoma yari ikeneye ibikorwaremezo, iyo isaba abashoramari kubaka hoteli batari kubikora kuko nta nyungu igaragara icyo gihe babonagamo.

Ati “Mu mizo ya mbere ntabwo Leta yategeka abikorera ngo mushore amafaranga yanyu hano, abikorera bashyira amafaranga yabo aho bashaka, ntabwo ari wowe ubategeka aho kuyashyira. Iyo nza kubabwira ngo mwubake hoteli y’inyenyeri eshanu ntabwo bari kuyubaka, ariko kuko twayubatse ikaba iri hariya ihagaze, abikorera barayibengutse.”

Ni muri ubwo buryo yagaragaje ko n’ubufatanye n’amakipe nka Arsenal na PSG, ari inyungu ikomeye ku Rwanda nubwo hari abatabibona.

Ati “Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuruye abantu benshi binjirije igihugu amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal. Sindi umucuruzi mwiza cyane ariko hano twabikoze neza.”

Yakomoje kandi ku banenze ubwo bufatanye basaba Guverinoma y’u Bwongereza guhagarikira inkunga u Rwanda, ngo kuko iyikoresha mu bidafitiye igihugu akamaro.

Kagame yavuze ko atabona ikibazo kiri mu gukoresha inkunga neza, ikunguka.

Ati “Ni ukwibeshya, niba umpaye inkunga urashaka ko nyikoresha nte? Kuki ushaka kuntegeka uko nyikoresha? Niba ushobora kumpa miliyoni 50 nkazibyazamo miliyoni 300, ibyo urabinziza kubera iki?.”

Mu mwaka ushize, ubutumwa 851 bwa ‘Visit Rwanda’ bwasangijwe ku mbuga nkoranyambaga, bwabonywe na miliyoni 110, bugera ku bantu miliyoni 78,5 naho abagize icyo babuvugaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi ni miliyoni 10,5.

Igenzura ryakozwe na RDB ryerekanye ko kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ubukerarugendo bwavuye kuri 35% mu 2019, bugera kuri 41% mu 2020.

Gusa, uyu musaruro ntiwiyongereye nk’uko byari byitezwe mu mwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19.

Ubu bufatanye kandi RDB igaragaza ko bwongereye agaciro k’uburyo u Rwanda rugaragara mu itangazamakuru, Media Value, ku buryo iyo ruza gukoresha itangazamakuru ruryishyura ngo rugaragare nkuko bigenda iyo rwafatanyije n’amakipe nka Arsenal, rwari kwishyura akabayo.

Uwo musaruro, Media Value watangiye ari miliyoni 36£ ubu ugeze kuri miliyoni 77£.

Hari igenzura RDB yigeze gukora mbere y’ubufatanye na Arsenal, ryagaragaje ko abantu 71% batari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo. Uyu munsi abasaga 51% baruzi nk’igihugu cy’ubukerarugendo.

Perezida Kagame yavuze ko umwanzuro wo gufatanya n'amakipe nka Arsenal na PSG wungukiye u Rwanda kurusha uko bamwe babitekereza (Ifoto: Igirubuntu Darcy)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .