00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 10 mu rugendo rw’amateka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Kanama 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Ba mukerarugendo 10 barimo Abanyamerika icyenda n’umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bageze mu Rwanda aho batangiye ibikorwa byo gusura ibice nyaburanga bitatse igihugu bibanda by’umwihariko ku ngagi zo mu Birunga.

Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Kanama 2021, mu ndege bwite ya Emirates. Biteganyijwe ko bazamara mu Rwanda iminsi itatu.

Urugendo rw’aba bamukerarugendo rufite umwihariko kuko ari ubwa mbere rubayeho, rwateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cya Emirates n’icya ROAR Africa gifite uburambe mu bikorwa by’ubukerarugendo.

ROAR AFRICA izwi nk’ikigo gitembereza ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru [high end tourists]; kuri iyi nshuro yahisemo kwinjira mu mikoranire na Emirates ishaka gutembereza ababishaka muri Afurika.

Uru rugendo rwiswe “The Greatest Safari on Earth”, ni ubwa mbere rukozwe ku Isi. Mu minsi 12 rwagenewe, aba mukerarugendo bishyuye 125.000$ akubiyemo ikiguzi cyose cy’ibyo bazakenera.

Bageze mu Rwanda nyuma yo gusura Isumo rya Victoria (Victoria Falls) muri Zimbabwe, ubwiza bwa Okavango Delta muri Botswana na Great Migration, icyanya gicumbikiye inyamaswa nyinshi muri Kenya.

Urugendo rwabo bazarusoreza mu Rwanda aho bazaba basura Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga.

Muri ibi bihugu byose, aba bamukerarugendo berekwa ibyiza nyaburanga bibirimo n’umuhate wabyo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi akaba n’uwatangije ROAR AFRICA, Deborah Calmeyer, yavuze ko urugendo rwo gutemberana na ba mukerarugendo rugamije kubereka ko muri Afurika hari ahantu bakwiye gusura.

Yagize ati “Benshi muri aba bantu ni bwo bwa mbere bageze muri Afurika, byatumye babona ibintu byinshi, inyamaswa. Ni ingenzi ko bamenya ibihabera. Bashaka gusura Afurika yose, ndetse ubu ni uburyo bwo kubikora. Twifashishije iyi ndege, twashoboye kujya mu bihugu bine biri mu bifite ubukerarugendo bugezweho mu minsi 12.’’

Yavuze ko muri iki gihe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yakajijwe, ibijyanye n’ingendo bigorana.

Yagize ati “Iyo tugenda mu ndege isanzwe byari kudutwara nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.’’

-  Ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru bitezweho kuzahura uru rwego nyuma ya COVID-19

Umuyobozi akaba n’uwatangije ROAR AFRICA, Deborah Calmeyer, yavuze ko ubu bukerarugendo bwitezweho gufasha u Rwanda kwigobotora ingaruka za COVID-19.

Ati “U Rwanda ni igihugu cya mbere cyafunguye ubukerarugendo muri Kanama umwaka ushize, kinashyiraho ingamba zihamya. Abantu banyu bakirana ababagana urugwiro. Twahisemo u Rwanda kubera ingagi ziri mu gihugu cyanyu, buri wese yifuza kuhaza.’’

Mu 2020, u Rwanda rwashyizwe mu hantu hatatu hahawe ikirango cyemeza ko ubukerarugendo buhakorerwa budateje impungenge ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yavuze ko kwakira aba bashyitsi ari ingenzi mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwakira ba mukerarugendo bahabwa serivisi zo ku rwego rwisumbuyeho.

Ati “Ayo mafaranga afasha kubungabunga pariki z’igihugu no guteza imbere abazituriye. Dushaka kuzana abantu bake ngo tubungabunge ibidukikije ariko bishyura amafaranga menshi.’’

Yavuze ko icyiciro cya ba mukerarugendo bo hejuru gitanga icyizere cyo kuzahuka k’uru rwego.

Ati “Ni ikimenyetso cyerekana ko icyerekezo cy’igihugu tukikirimo cyo gukomeza kwamamaza u Rwanda.’’

Mbere ya COVID-19, mu gihe gisanzwe nibura u Rwanda rwinjizaga hagati ya 3.500$ na 12.500$ kuri mukerarugendo umwe mu rugendo rwose yakoreye mu Rwanda. Mu gihe ubukerarugendo bwabaga bukorwa cyane, hashoboraga kwinjira 16.500$.

Mu 2019, binyuze muri gahunda zo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu nka #VisitRwanda, rwakiriye abantu miliyoni 1.63, rusaruramo miliyoni 500$. Muri aya mafaranga yinjijwe, ubukerarugendo bw’ingagi bwinjije miliyoni 107$.

ROAR AFRICA yizeye ko urugendo ruzakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije. Biteganyijwe ko urugendo nk’uru ruzongera gukorwa ku wa 26 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri 2022 ndetse no mu 2023.

Indege bwite ya Emirates ni yo yagejeje abakerarugendo 10 mu Mujyi wa Kigali
Uru rugendo rwabaye hifashishije indege ya Emirates mu korohereza abarurimo kugenda no kubahiriza amabwiriza ya COVID-19
Ba mukerarugendo 10 barimo Abanyamerika icyenda n’umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bageze mu Rwanda nyuma yo kunyura mu bindi bihugu bya Afurika
Mu minsi itatu bazamara mu Rwanda, aba bamukerarugendo bazasura ingagi zo mu Birunga ndetse n'uduce dukikije pariki bagamije kureba uko u Rwanda rubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Umuyobozi w'Ikigo gikora mu bijyanye n’Ubukerarugendo, ROAR AFRICA, Deborah Calmeyer, yavuze ko ba mukerarugendo bahisemo gusura u Rwanda kubera umwihariko warwo mu kubahiriza ingamba za COVID-19
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yavuze ko igihugu gihanze amaso ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu gufasha igihugu kuzahuka ku ngaruka za COVID-19

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .