U Rwanda rurateganya ko umusaruro uva mu bukerarugendo uziyongeraho 25.8%

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2016 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kongera ibikorwa bitandukanye bikurura ba mukerarugendo birimo na pariki nshya, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB cyatangaje ko u Rwanda ruteganya ko uyu mwaka umusaruro uturuka mu bukererugendo uziyongeraho 25.8%.

Biteganyijwe ko uyu mwaka hazinjira miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika, mu gihe mu 2015 hari hinjiye miliyoni 318 z’amadorali.

Mu kiganiro na Reuters, Umuyobozi mukuru wa RDB, Francis Gatere yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro uva mu bukerarugendo rushyiraho ibintu byinshi byatuma abarusuye batinda mu gihugu.

Yakomeje avuga ko mu byitezweho kongera umusaruro harimo pariki nshya ya Gishwati-Mukura, ahantu hazajya habera ibikorwa bijyanye n’umuco(cultural village), Kigali Convention Center ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro bibera ku kiyaga cya Kivu.

Umubare w’abazasura u Rwanda mu 2016 na wo biteganyijwe ko uziyongeraho 4% uvuye kuri miliyoni 1.3 bari barusuye mu 2015.

Kimwe mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo ni ingagi zo muri pariki y’Ibirunga. Ku itariki 2 Nzeri abana b’ingangi 22 bakaba barahawe amazina.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza