U Rwanda rugiye kongera kwitabira imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya 11 u Rwanda rugiye kwitabira imurikabikorwa ry’ubukerarugendo mpuzamahanga rizwi ku izina rya "Vakantie Beurs" mu Buholandi.

Imurika ry’uyu mwaka “Vakantie Beurs 2018” rizatangira kuwa 9 Mutarama risozwe kuwa 14 Mutarama 2018 mu mujyi wa Utrecht.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko iri murika azaba ari amahirwe ku gihugu ku kureshya abashoramari nab a mukerarugendo.

Yagize ati “Twishimiye nanone ko tuzaba turi mu bihugu birenga 166 by’isi twerekana ibyiza bitatse u Rwanda, dukangurira abashoramari, abakerarugendo kugana igihugu cyacu. Nka Ambasade rero ntabwo turi twenyine kuko tuzaba turi kumwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) nk’umuterankunga w’iki gikorwa.”

Iki gikorwa gihuza ibihugu 166 ku Isi, u Rwanda ruba ruhagarariwe buri mwaka kuva cyatangira na Ambasade y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Abanyarwanda bikorera ku giti cyabo ibijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda.

Usanga hari ahantu baje gusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bakabwirwa isura y’u Rwanda, n’andi makuru y’igihugu muri rusange, umutekano uko umeze, serivisi bahabwa baramutse barusuye mu biruhuko kuri ba mukerarugendo n’ibindi.

Haba hari n’itorero nyarwanda ryerekana imbyino, indirimbo n’imihamirizo y’u Rwanda biranga umuco gakondo.

Muri iri murika rya mbere rinini muri gace ka Benelux, haba hari ba mukerarugendo ubwabo; abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’izindi zijyanye nabwo nka za hoteli zikomeye, sosiyeti z’indege zitwara abantu; abanyamakuru bandika ku bukerarugendo; rimwe na rimwe hanitabira abahagarariye imijyi ikunzwe cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.

Kuri iyi nshuro, Ambasade y’u Rwanda izaba iri kumwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB); RwandAir; Amahoro Tours n’abandi.

Mu imurika nk’iri, ikawa y’u Rwanda ihabwa umwanya wihariye, abanyamahanga bagasogongera ku buryohe bwayo.

Ubwo abanyamahanga basobanurirwaga isura y’u Rwanda muri "Vakantie Beurs 2017
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, aganira n'abitabiriye imurika ry'ubukerarugendo mu 2017
Itorero rigaragaza umuco nyarwanda mu mbyino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza