Kwamamaza

U Rwanda rugiye gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 09:02' na IGIHE


Ibigo by’ubukerarugendo mu Rwanda birimo amahoteli bigiye gushyirwa mu byiciro hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, kugirango hanozwe serivisi bitanga yaba ku Banyarwanda n’abanyamahanga babigana.

Inama y’Abaminisitiri yabaye muri uku kwezi yemeje Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo ngenderwaho mu gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo; bikazakorwa hagendewe ku bipimo mpuzamamahanga.

Ibi bizatuma kugenzura uru rwego byoroha kuko ubusanzwe nta mabwiriza agena uburyo byagenzurwaga hagendewe ku byiciro yari ahari, rimwe na rimwe imikorere ikaba mibi aho wasangaga hoteli yahinduwe amacumbi mato ‘Lodge’.

Ikindi cyakunze kugaragara ni uko abafite inyubako zitanga serivisi z’ubukerarugendo bihaga amazina bashatse, bakishyira mu byiciro ndetse bakagena n’ibiciro bashatse akenshi bitandukanye na serivisi bafite.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere, RDB, kivuga ko hazajya hakorwa ubugenzuzi mbere y’uko ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo gishyirwa mu cyiciro, gihabwe uruhushya rw’imyaka ibiri ruvugururwa hakurikijwe ubundi bugenzuzi.

Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare, avuga ko bizatuma ibigo by’ubukerarugendo mu gihugu bishyirwa mu byiciro bigahabwa impushya zisobanura niba ari amacumbi, moteli, inzu zakira abashyitsi, inzu zo gucumbikira ba mukerarugendo n’amahoteli.

Gatare avuga ko gushyirwa mu byiciro bizafasha abafite ibigo by’ubukerarugendo kumenya urwego inyubako zabo ziherereyemo, ndetse no kongererwa icyiciro bikagira umurongo bigenderaho.

Ku ruhande rw’abafite ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo bavuga ko izi mpinduka zizabafasha kumenya aho baherereye n’uko bagera ku yindi ntera.

Francine Havugimana, Umuyobozi wungirije w’igice gishinzwe ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, akaba nyiri hoteli Impala, yabwiye The New Times ko izi mpinduka zizazana inyungu ku batanga serivisi z’ubukerarugendo kuko hazabaho guhatana mu gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Bizaba bishoboka ko menya icyiciro ndimo, n’uburyo nshobora kwimuka nkajya mu kindi. Ibi bizanafasha abashyitsi baje mu gihugu kumenya serivisi bazahabwa aho bateganyije kuba kandi babone n’uko bajya bihitiramo ahabanyuze

Akomeza avuga ko bazamenya uko urwego rwabo rumeze n’uburyo baruteza imbere ndetse n’abashaka kurwinjiramo babe bafite icyo bakurikiza.

Yagize ati “Ubusanzwe buri wese yitaga inyubako ye hoteli ugasanga biragoranye kubyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rwego.”

Kugena ibipimo ngenderwaho mu gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, biri muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhuza ubukerarugendo.

Ibi kandi bizatuma u Rwanda rugera kuri gahunda yatangijwe muri 2014 yo kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga, n’ibikorwa bitandukanye bizwe nka MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events).

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amahoteli ageze kuri 200 afite ibyumba 4500. Ibi byumba byakira abashyitsi ku kigero cya 70% muri bo 97% ni abanyamahanga.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved