U Buholandi: U Rwanda rwaserutse mu imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 08:52
Yasuwe :
1 0

U Rwanda ruri mu bihugu bihagarariwe mu imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo rizwi nka "Vakantie Beurs" mu Buholandi, ryatangiye kui uyu wa 9 Mutarama rikazageza kuwa 14 Mutarama 2018 mu mujyi wa Utrecht.

U Rwanda ruhagarariwe n’Ambasade yarwo mu Buholandi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), RwandAir, Abanyarwanda bikorera ku giti cyabo ibijyanye n’ubukerarugendo nk’Amahoro Tours n’abandi.

Leta n’abikorera bo mu Rwanda bitabiriye "Vakantie Beurs" bari kumurikira hamwe bitandukanye n’andi masosiyete yo mu bindi buhugu yo usanga buri yose iri ukwayo.

Ku munsi wa mbere waryo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko wagenze neza cyane mu kugaragaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho abanyamahanga benshi basuye aho abaruhagarariye bari.

Yagize ati “Twashoboye kwakira Meya w’Umujyi wa Utrecht, yongera kwishimira ko duhari; twatanze ibiganiro bitandukanye ku byiciro bitandukanye twerekana ibyiza by’ubukerarugendo mu Rwanda ku bantu bacuruza ubukerarugendo hano mu Buholandi n’i Burayi muri rusange; twagize ibiganiro umuntu ku giti cye, umuntu n’undi, duhuza abacuruzi bacu n’Abaholandi; twasogongeje abantu ku ikawa y’u Rwanda, bayihawe n’umuntu uyikura mu Rwanda akayitunganyiriza hano mu Buholandi.”

Yakomeje avuga ko abaserukiye u Rwanda bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bababwira ubukerarugendo bwarwo.

Amb. Karabaranga yanavuze ko basuwe n’Abanyafurika bahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi.

Nyinawase Pulcherie ukuriye ibikorwa by’Ubucuruzi bya RwandAir i Bruxelles, uyihagarariye muri "Vakantie Beurs", yabwiye IGIHE ko yashimye iri murika, bakiriye abanyamahanga bafitiye amatsiko iyi sosiyete nyarwanda y’indege.

Yagize ati “Twaje kumurika RwandAir …Ikintu cyantangaje cyane ni ukuntu abantu bazaga ukabona bahagaze bashaka kumenya iyo ndege iyo ariyo, hakaba n’abandi nasanganga bayizi ndetse bavuga ko bafite gahunda yo kuyigendamo mu minsi izaza.”

Yakomeje avuga ko akurikije uko yabonye imbaraga izindi sosiyete z’indege ziba zashyizemo ingufu mu kwimenyekanisha, na RwandAir igomba kuzashyiramo imbaraga.

Ku byerekeye aho abahagarariye u Rwanda bamurikira hamwe, Ambasaderi Karabaranga yavuze ko nta kibazo biteye, byongeye aho bakorera hagiye haguka, hamaze kwikuba kabiri ugereranyije no mu myaka ibiri ishize.

By’umwihariko, Ambasaderi Karabaranga yavuze ko bazagura ku buryo na RwandAir imaze igihe gito itangiye ingendo i Burayi, irushaho kugaragara mu imurika.

Mugisha Davison uhagarariye "Wildlife Tours-Rwanda" witabiriye imurika bwa kane, yabwiye IGIHE ko ari amahirwe yo kubwira abanyamahanga uburyo butandukanya bw’ubukerarugendo bakorera mu Rwanda, by’umwihariko mu Burengerazuba.

Yagize ati “Ni byinshi ni ukugaragaza ubukerarugendo bushingiye ku Banyarwanda (Abaturage) n’Umuco, aho wakora ubukerarugendo uhereye Rubavu ugana Rusizi, ukagera Nyungwe; ushobora kurukora n’amaguru imodoka cyangwa n’amagare. Icyo tugamijekugaragaza cyane ni ubwiza bw’u Rwanda n’ibikorwa by’abanyarwanda, birimo ubuhinzi bw’ikawa, icyayi, umutekano usesuye w’u Rwanda, kwerekana umwihariko wa Pariki ya Nyungwe kuko ino ntibayizi cyane ariko kandi usanga nk’Abashinwa iyo bayisuye bayikunda cyane pe.”

Pariki ya Nyungw ifite ibintu byinshi bitaboneka ahandi ku bakunda ibidukikije birimo ubwoko bw’inyoni bwinshi butaboneka ahandi.

Uretse iya Nyujngwe, hanavuzwe kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye ‘Big Five’ muri Afurika zirimo intare, inzovu, imbogo, Iingwe n’inkura.

Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabira imurika ry’ubukerarugendo mpuzamahanga rya "Vakantie Beurs".

Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert, ari kumwe na Pulchérie Nyinawase uhagarariye RwandAir n'inshuti y'u Rwanda yari yasuye aho bamurikira
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga na Meya w’Umujyi wa Utrecht (uwa kabiri uturutse iburyo)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre asangira n'abanyamahanga ku ikawa y'u Rwanda
Nyinawase Pulcherie ukuriye ibikorwa by’Ubucuruzi bya RwandAir i Bruxelles, uyihagarariye muri "Vakantie Beurs"
Umuholandi w inzobere mu bya Park y'u Rwanda atanga ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza