‘Rwanda:The Royal Tour’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 73

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB cyatangaje ko mu mezi atatu gusa filimi mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, imaze igiye hanze, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 73.

‘Rwanda: The Royal Tour’ yerekanwe bwa mbere ku wa 23 Mata 2018 mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umunsi ukurikiyeho yerekaniwe mu nzu ndangamurage ya Solomon R. Guggenheim mu mujyi wa New York, igikorwa cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Peter Greenberg wayikoze.

Mu muhango wo Kwita Izina wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko iyi filimi ikomeje kumenyekanisha igihugu hirya no hino ku Isi.

Ati “Uyu mwaka twashyize hanze filimi mbarankuru yitwa ‘The Royal Tour’ irimo Perezida Paul Kagame agaragaza ibyiza u Rwanda rushobora kwereka Isi. Iyi filimi mbarankuru imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 73 biganjemo abo muri Amerika.”

Akamanzi yanagarutse kandi ku bufatanye n’ikipe ya Arsenal avuga ko mu byumweru bibiri gusa batangiye gufatanya, handitswe inkuru zivuga ku Rwanda 58 zageze ku basaga miliyari 1.2 hirya no hino ku Isi.

Ni mu gihe abashakishije u Rwanda kuri Google bari muri Amerika biyongereye ku kigero kiri hejuru ya 1000%, badashakishije amakuru kuri Jenoside cyangwa andi mateka mabi y’u Rwanda, ahubwo bibanze ku bikorwa birebana n’ubukerarugendo.

Uretse kumenyekanisha u Rwanda, Akamanzi yavuze ko imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubukerarugendo ziri gushyirwa mu bikorwa remezo, ahari kubakwa ikibuga cy’indege gishya mu Bugesera.

Hari na hoteli nshya biteganyijwe ko zizatahwa vuba zirimo One and Only Nyungwe, One and Only Gorilla Nest, Singita Logde n’izindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente yasabye abashoramari kongera imari bashora mu bikorwa by’ubukerarugendo, bakihatira kubyaza umusaruro amahirwe mashya, atanga urugero rw’agace gakikije ikiyaga cya Kivu.

Ati “Ibi bizatuma abasura u Rwanda bagira ibintu byinshi bareba, byongere umwanya bamaraga mu gihugu bityo n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo urusheho kwiyongera.”

Umusaruro u Rwanda rukura mu bikorwa by’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 438 z’amadolari mu 2017, ukaba wiyongereyeho miliyoni 34 z’amadolari ugereranyije n’uwa 2016. Intego nuko ugera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.

Amwe mu mafoto y’ibikorwa bigaragara muri Rwanda:The Royal Tour

Muri iyi film mbarankuru, Perezida Kagame agaragaramo akina tennis, umwe mu mikino akunda cyane. Yari ahatanye na Greenberg yanatsinze bimworoheye
Perezida Kagame na Greenberg bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri Pariki y'Ibirunga
Perezida Kagame agaragara muri filimi atwaye ‘Jet Ski’ mu Kiyaga cya Kivu
Perezida Kagame na Peter Greenberg bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walk'
Perezida Kagame atembera hejuru ya Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali rwagati

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza