RDB yahawe ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Ibirunga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyahawe ubutaka bwa hegitari 27.8 buzifashihwa mu kwagura ubuso bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ubu butaka bwatanzwe n’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima ‘African Wildlife Foundation’, wabuguze n’Ikigo cy’amahoteli Serena Group nyuma yo kugaragara ko hubatswe byabangamira urusobe rw’ibinyabuzima.

Hatangwa ubwo butaka kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko buzabafasha kwagura pariki no guha ubwisanzure inyamaswa, by’umwihariko ingagi zikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Umubare w’ingagi muri pariki ugenda wiyongera buri mwaka, by’umwihariko mu myaka irindwi ishize twari dufite imiryango y’ingagi igera kuri irindwi gusa ariko ubu yageze kuri 20 nyamara ubuso bwa Pariki bwo ntibwiyongera; bivuze ko umwanya dufite kugira ngo zisanzure udahagije. Ibyo byadusabye kureba niba hari ukuntu twakongera pariki kugira ngo ingagi zibone ahantu haruta aho twari dufite.”

Nubwo hongereweho ubuso buto ugereranyije n’ubukenewe, Akamanzi yavuze ko ari ingirakamaro cyane. Yizeje ko bazakomeza gukorana neza na African Wildlife Foundation babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi wa African Wildlife Foundation, Kaddu Sebunya, yavuze ko batanze ubwo butaka kubera ko Pariki y’Ibirunga ari imwe mu zifitiye akamaro umugabane wa Afurika, by’umwihariko u Rwanda.

Ati “Iyi ni pariki ya mbere yabayeho muri Afurika. Ni umutungo w’ingenzi kuri twese Abanyafurika ariko by’umwihariko ku Rwanda. Ni iwabo w’ingagi n’izindi nyamaswa ariko ni naho haturuka indi mitungo ikomeye nk’amazi akenerwa mu buhinzi; tuzi kandi icyo ubukerarugendo buvuze ku baturage b’u Rwanda.”

Yavuze ko bazakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda hagamijwe kongera umubare w’ingagi mu birunga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yishimiye ubutaka bwahawe RDB, anashimangira ko Leta izakomeza guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, isangira n’abaturage baturiye pariki ibyiza biturukamo.

Ati “Leta y’u Rwanda twafashe gahunda yo kugira iterambere rirambye , rirangwa n’uko ubukungu buhora butera imbere kandi busaranganywa abaturage ariko bwita no ku bidukikije. Iki gikorwa kirajya muri urwo rwego kandi turagishima.”

Kuva mu 2005 Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenera abaturiye pariki 5 % by’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ariko umwaka ushize yarongerewe bigera kuri 10 % ahabwa abaturage.

RDB ivuga ko kuva Pariki y’Ibirunga yashingwa mu 1925 imaze gutakaza 54 % by’ubuso bwayo. Kuri ubu ifite kilometero kare 160 zivuye kuri 340 . Kugabanuka kwa bwo kwaturutse kuri gahunda leta yigeze gufata itangaho igice kinini ngo gihingweho ibireti ariko n’ubwiyongere bw’abaturage bwagiye butuma bayisatira.

Ibarura ryakozwe mu 2010 ryagaragaje ko mu birunga hari ingagi 480 zivuye kuri 285 mu mwaka wa 1978. Muri izo ngagi, 65 % ziba mu Rwanda.

Kuva wa 2007 kugeza mu 2016, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 115 z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi wa African Wildlife Foundation, Kaddu Sebunya, aha icyangombwa cy'ubutaka Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi
Abayobozi basobanurirwa ubutaka RDB yahawe
‘African Wildlife Foundation’ itanga ubutaka ku mugaragaro
Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania yateye igti ku butaka RDB yahawe bwo kwaguriraho Pariki y’Ibirunga
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi atera igiti ku butaka yahawe
Abayobozi basobanurirwa iby'ubutaka RDB yahawe
Umwe mu bayobozi ba African Wildlife Foundation, Benjamin Mkapa
Itorero rr'Igihugu Urukerereza ryashimisha abitabiriye umuhango RDB yaherewemo ubutaka
Charly na Nina basusurukije ibirori
Nina mu gususurutsa ibirori
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza