Kwamamaza

RDB imaze gusaranganya abaturiye Pariki z’u Rwanda asaga Miliyari ebyiri

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 17:29' na Philbert Hagengimana


Leta imaze gusaranganya abaturage miliyari ebyiri na miliyoni magana atandatu (2,600,000,000 Frw),muri gahunda yo kubasangiza ku bikomoka ku musaruro w’ubukerarugendo

Kuva gahunda yo gusaranganya abaturiye Pariki umusaruro w’ubukerarugendo buzikorerwamo yatangira mu 2005, Leta y’u Rwanda imaze gushora miliyari ebyiri na miliyoni 600 mu mishinga 480 mu gihugu hose ifasha abaturage, muri yo 121 ikaba ari iy’abo batuye mu nkengero za Pariki yatwaye miliyari imwe n’ibihumbi magana atandatu.

Mu 2005, Leta yashyizeho gahunda yo gusaranganya n’abaturiye pariki, umusaruro w’ubukerarugendo buzikorerwamo, cyane ko ‘Ujya gutera uburezi abwibanza’ nk’uko ‘izijya kurisha zihera ku rugo’.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Kaliza Belise, yatangaje ko muri iyo gahunda, Leta y’u Rwanda imaze kugeza ku baturage baturiye pariki z’igihugu ibikorwa bifite agaciro ka 1,600,000,000.

Ati “Kuva iki gikorwa cyatangira, amafaranga ageze kuri miliyari n’ibice bitandatu y’amanyarwanda (1,600,000,000Rwf) ni yo amaze kugezwa ku baturage batuye mu nkengero za Pariki eshatu z’u Rwanda.”

Ayo mafaranga yose yashowe mu bikorwa remezo, cyane cyane amashuri n’amavuriro, aho ibiheruka ari inyubako n’ikigega gifata amazi ndetse n’ibindi bikoresho byose hamwe bifite agaciro ka 55.800.000 z’amafaranga y’u Rwanda, mu ishuri ribanza rya Kanyove ho mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, aha akaba ari mu nkengero za Pariki y’Ibirunga.

Ayo mashuri yatashwe mu mpera z’icyumweru gishize, yaje akurikira izindi nyubako z’Urwunge rw’Amashuri rwa Gisakura mu Karere ka Nyamasheke, mu nkengero za Pariki ya Nyungwe, ndetse n’ibindi byumba by’amashuri byubatswe mu Karere ka Nyagatare hafi ya Pariki y’Akagera.

Uretse ibyo bikorwa remezo byubakwa mu nkengero za Pariki z’igihugu, abahatuye benshi batandukanye n’ubushomeri, aho urubyiruko n’abandi bahoze ari abahigi, ubu ari bo bayobora ba mukerarugendo, abandi bakaba ari bo batoranyijwe nk’abarinzi; imirimo ibinjiriza amafaranga atari make.

Mbere y’uko hashyirwaho uburyo bushya bwo kubungabunga Pariki z’igihugu, abazituriye akenshi barahingaga ariko ntibagire icyo basarura kubera konerwa n’inyamaswa, ndetse rimwe na rimwe zikanabahitana.

Abaturiye pariki bubakirwa amashuri n'ibindi bikorwa remezo
RDB ivuga ko izakomeza guha abaturage umusaruro uva mu bukerarugendo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved