Rambagira Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru wari waragoye umwami w’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ukwakira 2016 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Ibisi bya Huye ni umusozi muremure uherereye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ukagira ubutumburuke bugera kuri metero 2400, ku buryo uwuhagazeho uba ureba utundi dusozi hasi yawe, mu bice bya Maraba muri Nyamagabe, Ruhashya, Save na Karama muri Huye, n’utundi duce two muri Nyaruguru.

Kuwuzamuka wihuta uhakoresha isaha imwe ugenda n’amaguru, waba ukoresha imodoka nabwo hari umuhanda mwiza ukugeza mu bushorishori bwawo.

Hari ibanga ry’uyu musozi ushobora kuzamukiramo, ukanyura ahitwa ku Kabakobwa bivugwa ko hambere ariho abakobwa baciraga imyeyo.

Mu mpinga niho mu myaka ya 1600 hatuye umugore Benginzage wari warahawe izina rya Nyagakecuru, akagira umugabo witwaga ‘Samukende’. Muri ako gace mbere hitwaga Ubungwe hagaturwa n’Abenengwe, bagatura mu gice cy’uturere twa Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

Mu mpinga hari umunara unoza itumanaho rya Radio na telefoni

Nyagakecuru yakomeye ate?

Impuguke mu mateka, Terence Muhirwa, avuga ko mu kumva neza amateka ya Nyagakecuru, bisaba gusubira inyuma ku ngoma y’Umwami Ndahiro Cyamatare.

Ati “Acyima ingoma, abavandimwe be barimo ba Byinshi, Bamara n’abandi bamwigumuyeho. Muri uko uko kwanga ubutegetsi bwa Cyamatare, nibwo u Rwanda rwagize intege nke, ubutegetsi burajegajega, kugeza ubwo Abanyabungo (ubu ni i Bukavu muri RDC), bateye u Rwanda baranarutsinda, Ndahiro Cyamatare yicirwa ku Nyundo muri Rubavu, ndetse aho hantu hahabwa izina ‘i Rubi rw’i Nyundo.”

Icyo gihe bafashe abagore n’umugabekazi babicira ahitwa mu Miko y’Abakobwa, ubu ni muri Ngororero, umuryango w’umwami uratsembwa, umwana umwe gusa (waje kuba umwami Ruganzu II Ndoli) ahungira i Karagwe muri Tanzania kwa Nyirasenge Nyabunyana.

Akomeza agira ati “Buri gace ko mu gihugu, umuntu yarazaga agahita agafata, agafata ingoma, n’undi agafata akandi kuko kitari gifite bene cyo. Muri iki gice cy’Ubungwe, Nyagakecuru yari agifite. Hariya i Ruhande muzumva uwitwa Mpandahande, hepfo mu Mikindo ya Makwaza mwumve abitwa ba Nyakarashi…”

Ku myaka isaga 10 Ruganzu yatangiye gushyira hamwe ingabo, agenda azitoza, bakajya bohereza abatasi bakaza mu Rwanda kureba uko bimeze harimo nka Kavuna, noneho atangira kuza kubohora igihugu ahereye mu Mutara.

Ruganzu Ndoli yaje atsinda utundi duhugu, ageze ku bisi bya Huye aho kugira ngo ahite atera kwa Nyagakecuru, abona uko hateye bigoye kubera ubutumburuke bwaho, kandi akaba yari aziko bafite ingabo zikomeye kubera ko urugo rwe rwarindwaga n’inzoka y’uruziramire kandi ruzengurutswe n’ibitovu.

Ruganzu yabanje kwigarurira ibice by’Akanyaru, ajya gutsinda Nyakarashi, aza i Ruhande, hasigara Ubungwe.

Ruganzu wari Umurwanyi ukomeye yifashishije amayeri nk’Abagereki mu Ntambara ya Troie ahagana mu 1260–1180 mbere ya Yezu, aho abagereki batanze impano y’ikibumbano kinini cy’ifarasi nyamara imbere cyuzuyemo abasirikare b’abagereki.

Ruganzu nawe yaravuze ati ‘Gutsinda Nyagakecuru birasaba andi mayeri kuruta kuzana ingabo’, kuko bitari byoroshye kurwanisha imyambi uzamuka umusozi.

Ruganzu yatumye kuri Nyagakecuru ati ‘Ntabwo nzagutera, ndifuza ko tugirana amasezerano yo kudaterana, tukaba inshuti. N’ikimenyimenyi ngiye kubaha impano y’ihene.’ Ruganzu yafashe umukumbi w’ihene awushyira Nyagakecuru, nyamara izo hene zari zitanzwe ngo zirye ibitovu byari bikikije urugo rwa Nyagakecuru, maze rusigare rwanamye na ya nzoka yamurindaga yihungire.’

Muhirwa ati “Ni nako byagenze, kuko inzoka yahunze ndetse n’ibitovu bikahashira, ku buryo urugo rwasigaye ku gasozi, kumutera byoroha kurushaho, bamugeraho baramwica, ingoma ye irafatwa, ubungwe bugwa butyo.”

Uyu munsi iyo ugeze ku itongo rya Nyagakecuru ubona imyobo iyo nzoka yabagamo, ndetse itongo rye hasigaye igitovu kimwe gusa.

Iyo uvuye kwa Nyagakecuru usubira hepfo, hagaragara ikibumbiro inka ze zanyweragaho, kirimo amazi atajya akama haba no mu mpeshyi ikaze.

Ingabo za Ruganzu zigaruriye ibyo bice kimwe n’igihugu cyose zitwaga ibisumizi, iryo zina hakaba hari itsinda ryarisigaranye rishaka gusigasira amateka y’uyu musozi.

Muhirwa avuga ko bamaze umwaka umwe bakora, bakaba barahereye ku gutinyura abantu ngo babashe gusura uyu musozi bamenye amateka yawo, ndetse n’abikorera bahashyire ibikorwa bibyara inyungu.

Ati “Twahereye ku gutinyura abantu kuko hari amayobera menshi awuvugwaho ku buryo n’umuntu utuye hano hepfo atahazi. Bakaba bazi ngo ni abasirikare barimo gusa, bakaba bazi ko harimo inyamaswa ziryana, bazi ko na ya nzoka y’uruziramire irimo.”

“Urebye ukuntu hameze, ushobora kuhubaka. Si inzu ndende, wahashyira inzu mu buryo bworoshye, ku buryo abantu bajya baza kuharukuhira, umwiherero cyangwa ibirori. Aha hashobora kubera nk’ubukwe kuko amashanyarazi arahagera.”

Ikindi ni uko bifuza ko Urugo rwa Nyagakecuru rwongera kubakwa, hagashyirwaho ibimenyetso nk’ibyo hambere hakaba ahantu nyaburanga hafatika.

Umuyobozi Mukuru mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza, avuga ko guteza imbere ahantu nk’aha ari igitekerezo cyiza kandi biteguye gutanga ubufasha bwose bushoboka.

Kuwa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira, RDB yatangije ubukangurambaga yise ‘Tembera u Rwanda’ bugamije ko Abanyarwanda bamenya ibyiza bafite bakanabisura, ku buryo inyungu iva mu bukeraruigendo izajya yiyongeraho 25% buri mwaka.

Ati “Ntabwo twabigeraho dushingiye gusa ku bakerarugendo b’abanyamahanga, n’Abanyarwanda bagomba kubigiramo uruhare. Icyifuzo cyacu ni uko byaba 60% (abanyamahanga) kuri 40% (abanyarwanda).’’

Uyu munsi umusaruro uturuka mu Banyarwanda ubwabo nturenga 20%, ndetse impuzandengo yabo mu gusura ibice nyaburnga iri hasi ugereranyije n’abanyamahanga. Kugera muri Nyakanga 2016, muri Pariki y’Akagera Abanyarwanda ni 60%, Nyungwe ni 37% mu gihe mu birunga ari 14%.

Haracyagaragara imyobo uruziramire rwarindaga Nyagakecura rwabagamo
Hari abagore bazi gukaraga umurishyo w'ingoma
Hari ishyamba ry'inzitane uzamukamo ugana kwa Nyagakecuru
Hari umuhanda ushobora kukugeza mu mpinga y'umusozi
Ibisi bya Huye urebeye mu ibanga ry'umusozi
Igitovu gisigaye nacyo kiri kuma
Ku itongo rya Nyagakecuru hasigaye igitovu kimwe
Terence Muhirwa wize amateka akaba akora no muri Club Ibisumizi
Umanukiye aha ugera ku Kabakobwa, aho baciraga imyeyo
Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, aha yari mu mpinga y'umusozi\

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza