00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yabonye umuyobozi mushya w’igikoni

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yagize Grant James Cullingworth, umuyobozi mukuru w’abatetsi muri iyi hoteli

Uyu mugabo afite uburambe bw’imyaka 30 mu gukora mu mahoteli y’inyenyeri eshanu, afite n’ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho n’amajwi akaba azobereye kandi mu gutegura amafunguro atangwa mu mahoteli n’ibijyanye n’igikoni, gucunga imari no kugena ibiciro by’amafunguro.

Grant James Cullingworth yakoze muri Marriott ishami rya Lagos Ikeja muri Nigeria. Yanakoze mu yandi mahoteli y’inyenyeri eshanu nka Cape Grace Hotel n’andi mahoteli akomeye ku Isi.

Radisson Blu Hotel Kigali ni hoteli y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi.

Yatashywe ku mugaragaro mu 2016, ndetse ifatwa nk’inkingi ya mwamba muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kwagura ubukerarugendo hibandwa ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye.

Grant James Cullingworth ufite uburambe bw’imyaka 30 mu bijyanye n’amahoteli, yagizwe umuyobozi w'abatetsi muri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .