Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Kanama 2019 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, inyubako yo ku rwego rwo hejuru izajya yakira ba mukerarugendo, yuzuye mu Karere ka Musanze, munsi y’ibirunga.

Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange, ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.

Perezida Kagame yavuze ko ari ibyishimo mu kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa, ashimira Luke Bailes washinze Singita Group, ku murimo ukomeye amaze gukora kugeza ubwo ikigo cye gifunguye ibikorwa mu Rwanda.

Ati “Iki ni igikorwa gikomeye ku kurengera ibidukikije muri Afurika n’iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu kuri uyu mugabane.”

Yavuze ko Singita ifite izina rikomeye mu bijyanye n’amahoteli, ku buryo u Rwanda rwishimiye kwakira iri zina mu yandi asanzwe mu gihugu.

Yanashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kuyubaka byavuye mu Rwanda, uburyo bwifashisha ingufu z’izuba bwahubatswe n’imbaraga zashyizwe mu kwita ku gace iyi nyubako iherereyemo.

Yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.

Yakomeje ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”

Uwashinze Singita, Luke Bailes, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.

Yakomeje ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwakira ba mukerarugendo batandukanye kandi bakeneye n’ibintu binyuranye, bityo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House ari inyongera nziza ku byiza u Rwanda rufite bifasha ba mukerarugendo barusura.

Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, ariko ubu hashibutse umushinga ukomeye w’ubukerarugendo ugizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije.

Zirimo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro rwagutse n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.

Yubatswe n’ibikoresho byinshi byakorewe mu Rwanda, ibyinshi ni ibiboneka i Musanze birimo amakoro n’imigano.

Ibiciro byaho byihagazeho nubwo bihindagurika bitewe n’ibihe, nk’uyu munsi uwakwifuza kuharara ari wenyine yakwishyura $1750 ku ijoro rimwe, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda nibura ni miliyoni 1.6 Frw, mu gihe abantu babiri bishyura $3500.

Kurara muri Kataza House byo bishobora kugera ku 8000$ ku ijoro rimwe ku bantu babiri, barengaho bikaba $15 000 ku ijoro. Muri Singita Kwitonda kandi biteganywa ko iminsi mike umuntu ashobora kwemererwa kuhamara ari itatu.

Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’ibintu byose umuntu akenera mu ijoro, birimo ibyo kurya no kunywa byose bihaboneka.

Singita Kwitonda Lodge yashoweho miliyoni $25. Nyuma yo gufungurwa kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko umuntu wa mbere muri benshi bamaze gusaba kuharara, azahagera ku wa 5 Kanama 2019, ni mu minsi itatu iri imbere.

Inyubako ya Singita Lodge yahawe izina rya Kwitonda, yitiriwe ingagi y’ingabo yari izwiho ubwitonzi, yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe yabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari ishize itakigaragara mu muryango wayo.

Uyu mushinga wa Singita ni umwe mu izatuma u Rwanda rubasha kwesa umuhigo wo kwinjiza miliyoni $800 avuye mu bukerarugendo mu 2024, mu gihe mu wa 2017 bwinjije miliyoni $438.

Singita ni izina risobanura ’ahantu h’ibitangaza’ mu rurimi rwa Shangaan rwo muri Afurika y’Epfo, ari naho iki kigo gikomoka. Cyatangiye ishoramari mu bukerarugendo mu 1993, gisanganwe izindi hotel zo mu bwoko bwa Lodge muri Tanzania (muri Grumeti Game Reserve na Lamai), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Sweni Lodge na Singita Sabi Sand.)

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko uyu mushinga ari inyongera mu bikorwa bigenewe ba mukerarugendo mu Rwanda
Uwashinze Singita, Luke Bailes, yashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari
Perezida Kagame yashimye ishoramari rya Singita Group n'uruhare rwayo mu guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije mu Rwanda
Perezida Kagame yeretswe bimwe mu bice bigize Singita Kwitonda Lodge and Kataza House
Singita Lodge yubatse neza munsi y'Ikirunga cya Sabyinyo
Inzu za Singita Kwitonda Lodge and Kataza House zubakishijwe amakoro aboneka i Musanze
Amatara nayo aba yateguwe mu biti
Singita Kwitonda Lodge ifite ahantu heza haba ibyo kunywa by'amoko yose
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula
Hari ibyapa biyobora abagana mu byumba bya Singita Kwitonda Lodge and Kataza House
Iyo uri muri Singita uba witegeye ibirunga
Muri Guest Suites haba hateye mu buryo bwiyubashye
Umushyitsi aba afite ahantu ashobora kogera cyangwa akota izuba
Mu byumba haba intebe zigezweho n'ibindi byangombwa nkenerwa
Kurara kuri ubu buriri uri umwe ni $1750, muri babiri ni $3500
Ababyinnyi bari biteguye abashyitsi
Uba uhagaze munsi y'Ikirunga cya Sabyinyo
Uri kuri Singita Kwitonda Lodge, uba ureba ibirunga bya Gahinga na Muhabura
Umwe mu bakozi ba Singita Kwitonda Lodge and Kataza House asobanura ibice biyigize
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Anastase Shyaka na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi, bateye ibiti mu mushinga wa Singita wo kurengera ibidukikije
Guverineri Gatabazi atera igiti
Minisitiri Shyaka aganira na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta mbere y'ifungurwa rya Singita
Iyi nyubako iri ahahoze urwuri, ubu ni umushinga w'ubukerarugendo
Novela Nikwigize ni we wari umusangiza w'amagambo

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza