00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Akagera igiye gufungura ahantu hashya abakerarugendo bakambika

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Kanama 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, izafungura ahantu hashya ba mukerarugendo bazajya bakambika hiswe Mihindi Campsite.

Mihindi Campsite iherereye mu Majyarugu ya pariki y’Akagera, ikaba izaba ifite n’iguriro ry’ikawa rya Mihindi Café.

Yashyizweho ku busabe bw’abakiliya basuraga iki gice ntibabashe kubona serivisi zose bakeneye.

Igice cy’Amajyaruguru ya Pariki nicyo abasuye pariki basohokeramo ariko hataboneka byinshi bikenerwa nko kuba wabona amafunguro, kuhinjirira n’ibindi.

Abasuraga pariki babangamirwaga no kuba hari ibyo batabasha kubona muri iki gice dore ko kuva mu Majyepfo ya Pariki ugera muri iki gice bisaba amasaha agera kuri atandatu mu modoka.

Umukozi ushinzwe kwakira abantu muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, Kalisa Moses, yabwiye IGIHE ko bahisemo gufungura Mihindi Campsite kuko ba mukerarugendo bageraga mu Majyarugu bakabangamirwa no kutabona zimwe muri serivisi bakeneye.

Yagize ati “Impamvu twafunguye ahantu hashya twari twamaze kubona ko ibikorwa byinshi bibera mu Majyepfo ya Pariki, ugasanga ibintu byose biri mu Majyepfo abagiye mu Majyaruguru bagezeyo bashonje batabona aho bafata ikawa n’ibindi.”

Yongeyeho ati “Ibi kandi bijyanye na gahunda igiye gutangira yo gushyiraho aho kwakirira abantu ku buryo abaje gusura pariki bajya binjirira mu gice cy’Amajyaruguru, ubu rero hagomba kujya ibintu bitandukanye.”

Abifuza gukambika muri Mihindi Campsite abana bazajya bishyura amadorali 30, abantu bakuru bo bashyure amadorali 50 ku ijoro rimwe ndetse bahabwe n’ibyo kubatunga. Ikazajya yakira abantu batarenze 15.

Kuba bazanye aho gukambika hashya ubuyobozi bwa Pariki bwizera ko bizatuma ba mukererugendo biyongera, bakaba banavuga ko muri iyi minsi batangiye kwiyongera ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi yashize kubera Covid-19.

Muri Pariki y’Igihugu y’Akagera hari hasanzwemo uduce two gukambikamo dutatu turimo Shakani Campsite na Muyumbu Campsite, Mutumba Campsite.

Mihindi Campsite izafasha ba mukerarugendo bavaga mu Majyepfo ya Pariki bananiwe
Mihindi izajya ifasha ba mukerarugenda kubasha kubona ibyo kurya
Mihindi Campsite izaba iherereye mu Majyaruguru ya Parike

Amafoto: Lens Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .