00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ola, Como estas! Karibu i Maputo muri Mozambique (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Ejo bundi aha twavugaga Igi-Sango cyo muri Centrafrique, za “Kötä zo” [Soma: Kotazo] na “Töngana nye?”, ubu ibintu byahinduye isura amaso tuyerekeza muri Mozambique. Ho ugiyeyo rero ugomba kuba nibura uzi utugambo nka tungahe tw’Igi-Portugal. Nibura nujyayo uzabe uzi ko gusuhuza umuntu bavuga ngo “Ola”, hanyuma washaka kumubaza uko ameze ukavuga uti “Como estas” [Soma: Komo esitasi].

Maputo ni Umujyi uri mu Burasirazuba bwa Mozambique, igihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika. Iri zina warihawe n’umutware witwaga Maputsu I wo mu bwoko bw’Aba Tembe. Kuwuvamo werekeza nko muri Afurika y’Epfo cyangwa se muri Eswatini [yahoze ari Swaziland kwa wa mwami Mswati III byavugwaga ko yahunze], ni ibintu byoroshye. Ni urugendo ruto cyane rungana no kuva i Kigali ugana i Huye kuko ari ibilometero 120 gusa.

Mu myaka itatu ushize, i Maputo habarwaga abaturage barenga gato miliyoni imwe ariko ubu bakomeje kwiyongera, ubuso bwayo ni kilometero kare 347,69. Mu nkengero z’uyu mujyi hari Inyanja y’Abahinde mu gihe unakikijwe n’indi migezi irimo uwitwa Tembe, Mbuluzi na Matola.

Ururimi gakondo rwo muri Mozambique rwitwa Tsonga ni rwo ruvugwa cyane. Ni cyo kimwe no mu bindi bihugu bihana imbibi nka Afurika y’Epfo, Eswatini na Zimbabwe. Nuhagera ugahura n’umuntu uruvuga, uzumva aguhaye ikaze ngo “Hami amukela” [bisome nk’uko bivugitse mu Kinyarwanda], washaka gusaba amazi yo kunywa ugomba kuba uziko bayita “Mati”.

Abavuga Icyongereza ni mbarwa ahubwo ururimi rundi ni Igi-Portugal kuko Portugal ari yo yakoronije Mozambique. Tariki 25 Kamena 1975 ni bwo Mozambique yabonye ubwigenge.

Kubera ubucuruzi, i Maputo hari abantu benshi bazi Icyarabu, Igishinwa cyo kimwe n’Igihinde.

Nk’uko usanga i Kigali inyubako nyinshi zanditseho amagambo ari mu Cyongereza cyangwa Ikinyarwanda, ho ibirango byose biri mu Gi-Portugal. Ni kimwe n’inyubako nyinshi zigaragara muri uyu mujyi, zubatswe mu myaka yo hambere ku bw’abakoloni.

Maputo ni Umujyi ushyuha cyane ndetse ugakonja bya nyabyo mu gihe cy’ubukonje, bitandukanye n’uko muri Kigali biba byifashe mu bihe ibyo ari byo byose. Ku Munyarwanda uba witeguye kubona isuku nk’iyo abona i Kigali ageze i Maputo si ko bimeze, gusa ibice bimwe bikorerwamo ubucuruzi biba bisukuye ariko mu nkengero zo ni bya bindi nyine namwe mutayobewe. Ibyo sinabitindaho!

Ibiryo ni umuceli, Salade n’imbuto byo bikaba mu muco

Mu Mujyi hose iyo utambuka uba ubona abantu bacuruza ku muhanda ibyo kurya, ntabwo ari nk’ibi byacu. Ahantu hose ukubitana n’ibyo kurya, utugare turiho imbuto ku buryo niba ari nka Pomme uyigura hepfo aho ku muhanda ukaba uyishinze iryinyo nta mikino.

Nta biryo byo muri Mozambique bitariho Salade ku buryo isahani yayo yaguhaza ukumva mu nda hajemo agacucu uyigura 500 Frw. Iyo umaze kwirenza aga-salade icyo gihe ukurikizaho “arroz” [bisome uko bivugitse mu Kinyarwanda], uwo ni umuceri ukawurisha inkoko. Mu bindi biribwa cyane muri uyu mujyi ni amafi na kawunga nubwo atari cyane.

Muri rusange, abantu b’i Maputo bakunda ubuzima bworoshye ku buryo amanywa na n’ijoro baba bagiye kuryoshya ku mucanga w’umweru ku Nyanja y’Abahinde. Aho iyo uhageze, usanga abantu b’ingeri zose, abakuru n’abato boga kandi bakina umupira w’amaguru nka kimwe mu bibafasha kuruhuka.

Ku mazi yaho ubwo twahageraga, hari urubyiruko rwinshi, runywa inzoga rwose nta kwitangira, haruguru gato hari abagore bari kotsa inkoko kandi bafite n’ibintu bimeze nk’ibisafuriya binini birimo glaçons zikonjesha inzoga.

Kimwe mu bintu bitangaje i Maputo ni uburyo amajanja y’inkoko ari imari ishyushye, umuntu ushobora kumushyira inkoko yose ariko aho kugira ngo abanze ashinge iryinyo itako ryayo akihutira kushishibuza amajanja yayo, kugeza n’ubu sindamenya umuti uba mu majanja y’inkoko.

Ku kijyanye no kunywa, rwose uriyo umunota ku wundi umuheha uba unyarira ijigo kuko haba inzoga z’amoko yose. Hari nk’inzoga ya rubanda [wagereranya na Skol cyangwa se Primus zacu] yitwa 2M [Soma Dejemu], izitwa Manica, Impala, Laurentina, Raiz n’izindi.

I Maputo kandi Umuvinyo rwose ni ibintu byoroshye, uba usanga nk’icupa rigura ibihumbi 10 Frw i Kigali ho igura nka 2000 Frw gusa, sinzi ukuntu babigenza zikabageraho zihendutse ariko umuntu nabajije yambwiye ko inyinshi zinjira mu gihugu mu buryo bwa maguyi, nta misoro.

Salade ni kimwe mu biribwa cyane n'abaturage b'i Maputo
Mu biryo bikundwa muri Mozambique, umuceri n'inkoko biza ku isonga
2M [ Soma: Dejemu], ni inzoga wakwita iya rubanda muri Mozambique

Ikintu cyiza ni icyaturutse muri Afurika y’Epfo

I Maputo wahabona amaduka akomeye ku Isi menshi, arimo n’ibicuruzwa byiza kandi bitari ibya “pirate”. Ushaka nk’imyenda uhabona amaduka acuruza ibintu bya nyabyo bya Adidas, Nike n’ibindi birango bikomeye ku Isi.

Gusa umuntu wese ugiye kugura ikintu cyose, abanza kubaza niba cyaraturutse muri Afurika y’Epfo. Abaturage bo muri iki gihugu bumva ko ikintu cyiza ari icyaturutse muri Afurika y’Epfo, yaba ibyo kurya, ibikoresho bisanzwe, imyambaro n’ibindi. Ni nk’uko natwe hambere aha, twumvaga ko ikintu cyiza cyose ari icyaturutse mu Burayi, bo u Burayi bwabo ni Afurika y’Epfo, wagira ngo yarabakolonije mu bundi buryo. Ni cyo kimwe n’ibyo twavugaga ubushize byo muri Gabon, aho umugati mwiza ari uwaturutse i Paris!

Nta moto zibayo nk’uko bimeze muri Kigali, ahubwo bakoresha bus za twegerane nka zimwe zabaga mu Mujyi kera, bo bazita “Chapas” gusa habayo na za Matatu nk’iziboneka muri Nigeria ku buryo zishobora kugusimbukana ahantu hose vuba vuba. Nubwo bimeze gutya ariko, abantu benshi usanga batunze imodoka zabo bwite.

Muri uyu mujyi kandi uhasanga Apartement nyinshi zibamo abaturage, gusa inyinshi ni izo mu gihe cy’Abakoloni kuko ubwo birukanwaga, umuturage yavaga iyo kure mu cyaro akaza gutura mu Mujyi.

Ku bijyanye n’imyemerere, umubare munini ni Abakirisitu gusa kimwe mu byo batandukaniyeho n’abo mu Rwanda ni imyemerere ijyanye n’inzoga. Umuntu ashobora gusohoka mu rusengero, akica akanyota ubundi agasubiramo mu minota mike. Ndizera ko ubwo bigishwaga inkuru nziza bo batigeze babuzwa ibyo kunywa inzoga.

Ku wa Kane ni umunsi w’abagore

Nsati [Umugore] ni umuntu wubashywe cyane muri iki gihugu ku buryo hari n’umunsi udafite aho wanditse bizwi ko ari uw’umugore. Ku wa Kane, umugore ashobora gusohoka mu rugo akajya kunywa na bagenzi be atiriwe abisabira uruhushya umugabo kandi akabimwubahira ku buryo nanataha atari bumubaze ngo avuye he.

Iyo bukeye ariko ku wa Gatanu umugabo na we aba ashobora kujya gukaraga umubyimba agataha zibura ibiri. Uba usanga abagabo bubaha abagore cyane ku buryo no mu kabari mu gihe basohotse, umugore aba abitse amafaranga yo kuza kwishyura.

Bitandukanye n’ibyo tubona mu Rwanda, i Maputo ruswa ni akantu koroshye ku buryo iyo umupolisi agufashe, umutera akantu ubundi ugakomeza, ni nka bimwe twigeze kuvuga byo mu Misiri. Ni ibintu bizwi rwose, nta gishya kirimo.

Mu yindi mijyi yo muri Mozambique izwi harimo nka Nampula, Costa de Sol ahakomoka ya kipe iherutse kwesurana na Rayon Sports, Namica, Matola n’indi.

Amafaranga yo muri Mozambique yitwa “Metical” aho rimwe rivunjwa 15 Frw.

Aha ni ku Kibuga cy'indege i Maputo. Amaguriro ahari aba arimo ibikoresho byinshi bigezweho gusa ibiciro biba biri hejuru
Izi ni ingazi zisohoka mu Kibuga cy'Indege umuntu agana muri Parking aho afatira imodoka
Maputo International Airport, ni cyo kibuga cy'indege kinini muri Mozambique
Ugisohoka mu kibuga cy'indege, imodoka zose ubona ziba zifite Pulaki y'icyatsi. Abantu benshi bo muri uyu mujyi batunze imodoka
Iki kibuga cyubatswe n'Abashinwa, gikoreshwa n'Indege zirimo na RwandAir
Ugeze i Maputo, ntushobora gutera intambwe icumi utabonye ahantu bacuruza imbuto. Pomme rwose umuntu arayigura akagenda ayirya mu muhanda ntacyo yikanga
Uyu muhanda niwo uva cyangwa winjira mu Kibuga cy'Indege
Iyi nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuhinzi
Premier ni rimwe mu maguriro akomeye i Maputo, ushobora kubonamo ibikoresho byinshi wakwifuza
Vodafone ni yo sosiyete y'itumanaho ikomeye muri iki gihugu. Iyo ukigera ku kibuga cy'indege, biba byiza guhita ugura Sim Card yayo. Izindi sosiyete z'itumanaho zibayo ni mCel na Movitel
I Maputo inyubako nyinshi ziregeranye kandi hafi ya zose zikorerwamo ubucuruzi
Utazi Igi-Portugal wareba mu kirere kuko ku nyubako nirwo rurimi rukoreshwa
Mr Price ni rimwe mu maguriro mpuzamahanga. Mu minsi yashize ryari rifite ishami mu Rwanda n'i Maputo rirahari
Ntushobora kugenda metero 100 utaragera ahantu hari iguriro kandi rigezweho. Ni cyo kimwe no kubona restaurant y'abanyamahanga nk'Abahinde cyangwa Abashinwa
Iri niryo guriro rinini mu Mujyi wose wa Maputo. Icyo waburamo nta handi wagisanga
Taxi zikoreshwa muri iki gihugu ziba zisa n'umuhondo gusa zikosha kubi
Sosiyete zikomeye nka Ernst & Young itanga ubujyanama mu by'imari ifite ishami muri iki gihugu
Afrin Prestige Hotel ni imwe muri hotel zigezweho iri i Maputo. Iri ku muhanda witwa Ngungunyane. Kuraramo ijoro rimwe wakwishyura nk'ibihumbi 130 Frw
Iyi nyubako ikoreramo mCell imwe muri Sosiyete zikomeye z'itumanaho muri iki gihugu
Iyi nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga
Aha niho hakorera Ibiro bya Minisitiri w'Intebe. Ubwo twahita ko ari kuri Primature yo muri Mozambique
Mu Mujyi wa Maputo hari ubusitani bwinshi abantu bajyamo bashaka kuruhuka mu mpera z'icyumweru
Inyubako nyinshi muri uyu mujyi zubatswe mu myaka yo hambere ku ngoma y'abakoloni
Ni Umujyi ukundwa na ba mukerarugendo...
Mu mpera z'icyumweru, abantu bica akanyota rwose nta kwitangira. Nta bya bindi byo kuvuga ngo umuntu ni umurokore, uragasoma hanyuma ukinjira mu rusengero ntacyo wikanga
Mu Mujyi inyubako nyinshi zirimo izidakoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi ni apartment zituwemo
Iyi ni Radisson Blu y'i Maputo, ni nini bihagije
Mu mpera z'umwaka buri gihe muri uyu Mujyi imvura iba ica ibintu
Aha ni mu marembo ya Stade nkuru y'igihugu
Mu mpera z'icyumweru abantu bajya kuruhukira ku mazi
Ku mucanga wo ku nyanja y'abahinde, abantu baba bakina bidagadura guhera ku wa Kane
Aha ni ku nyanja. Uwo mugore yokeje inkoko. Munsi aho aba afitemo inzoga zikonje, ku buryo umuntu ashikuza ukuguru ari gusoma 2M
Shoprite ifite amashami hirya no hino i Maputo
Buri wese n'inshuti ye, baba basohotse basoma ka 2M cyangwa akandi kayoga
Mu mpera z'icyumweru ibirori biba biri ku rundi rwego
Mu bice bimwe na bimwe, inzira z'abanyamaguru zimeze nk'izirimo ya sima itukura
Izi modoka z'akataraboneka ni iz'umuntu umwe w'umuvugabutumwa. Prophet Joe Williams. Atunze Brabus Mercedes-AMG G, Jaguar XJ, Porsche Cayman n'izindi modoka zihenze
Uyu ni umuvugabutumwa ukomeye i Maputo. Yitwa Joe Williams ariko afite imitungo y'akataraboneka
Mu modoka agendamo harimo n'izo mu bwoko bwa Bentley utabona i Kigali
Tatiana Sumburane, ni umunyamakuru ukomeye wo muri Mozambique. Mu birori bikomeye, niwe uba ari umusangiza w'amagambo
Iyi foto yafatiwe hafi h'ahari Ibiro by'Umukuru w'Igihugu. Igaragaza ikiraro cya Katembe gihuza Maputo n'umupaka wa Mozambique na Afurika y'Epfo cyo kimwe na Eswatini

Amafoto: Himbaza Pacifique

Aya mafoto yose yafashwe mu ntangiriro za 2020 mbere y’umwaduko wa Covid-19


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .