Pariki y’Akagera ivuga ko iyi mibare itari yitezwe ariko kubera icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije bikomeye uru rwego, bituma n’abayisura bagabanuka.
Mu mwaka wa 2019 iyo pariki yari yasuwe n’abakerarugendo 49 000, yinjiza miliyoni 1.5 z’amadolari.
Ubuyobozi bw’iyi pariki bwatangaje ko umwaka ushize nta bantu basuye pariki ngo bahamare igihe kinini nkuko byakorwaga mbere ndetse n’abagiye bahaza, ntabwo bagiye bakoresha amafaranga menshi nkuko byahoze.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zujuje inyamaswa zisurwa cyane kuri uyu mugabane, nyuma yo gusubizwamo Inkura n’Intare zari zarahacitse kubera ibikorwa bya muntu.
Ubu iyi pariki ibarizwamo inyamaswa zikomeye muri Afurika arizo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe.




































































Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!