00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Menya abana b’ingagi bazitwa amazina n’imiryango bakomokamo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abana 24 b’ingagi bahabwe amazina. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 17, uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuri iyi nshuro, abana bazitwa amazina barimo abavutse kuva muri Mutarama 2020 kugeza muri Nyakanga 2021.

Umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2021; uzanyura ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Twitter, YouTube ndetse no kuri Televiziyo Rwanda.

Muri uyu mwaka abazita amazina barimo ibyamamare muri siporo, abafatanyabikorwa mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, inshuti z’u Rwanda n’abandi. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ntirurabatangaza ku mugaragaro.

Kugeza ubu amazina abiri ni yo amaze kumenyekana ndetse azavamo rimwe rizahabwa umwe mu bana b’ingagi bazitwa muri uyu mwaka.

Aya mazina yifashishijwe mu irushanwa ryahariwe urubyiruko ndetse ryabaye hifashishije ikoranabuhanga.

Iri rushanwa ryatangijwe ku wa 16 Nzeri binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Kwita Izina, aho urubyiruko rwasabwe guhitamo izina rimwe muri abiri ndetse abatsinze bakazahabwa imyambaro y’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa asanzwe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Amazina bahawe guhitamo rimwe ni “Kabeho” [Live Long] na “Mudasumbwa” [Outstanding]. Iri rushanwa ryafunzwe ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nzeri 2021, saa Tanu na 59 z’ijoro.

IGIHE yamenye ko abantu 30 ari bo batoranyijwe ndetse batangira guhabwa ibihembo ku wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021, ahazifashishwa imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye mu kubibagezaho.

Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku itariki isanzwe yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi, tariki ya 24 Nzeri. Ni umunsi wagiyeho bigendeye ku bikorwa bya Dian Fossey, Umunyamerikakazi wari wariyeguriye kwita ku buzima bw’inyamaswa by’umwihariko ingagi zo mu misozi.

Ku wa 24 Nzeri 1967 ni bwo yashinze “Karisoke Research Center” yari igamije gukora ubushakashatsi ku ngagi zo mu birunga, i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mbere y’umunsi wo Kwita Izina, RDB yateguye ibikorwa biwubanziriza birimo ingendo zo kwakira abikorera bo hanze bafasha u Rwanda guteza imbere isura yarwo ku Isi; kwakira abanyamakuru bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’igikorwa kizahuriza hamwe abantu batandukanye cyateguwe na Kaminuza ya ALU hagamijwe kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, watangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abaganga bita ku ngagi.

Kuva icyo gihe kandi ni bwo hatangijwe gahunda yo gusaranganya umusaruro uva mu bukerarugendo hagamijwe gutera inkunga imishinga ikorerwa mu duce duturiye pariki zirimo Akagera, Nyungwe, Ibirunga n’iheruka gutahwa ya Gishwati-Mukura.

Kuva mu 2005, nibura miliyari 6.5 Frw zashowe mu mishinga 780 mu ngeri zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi, kubakira abatishoboye, kubaka amavuriro, guteza imbere ubworozi, ubuvumvu n’ubukorikori ndetse n’ibindi.

Kuva mu myaka 16 ishize, abana b’ingagi barenga 328 ni bo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.

Muri uyu mwaka nubwo ibikorwa bimwe n’imwe byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, imishinga 30 irimo iy’ubuhinzi n’ibikorwaremezo yashowemo miliyoni 700 Frw.

Urwego rw’ubukerarugendo rwinjije miliyoni 121$ mu 2020 mu gihe mu 2019 rwari rwinjije miliyoni 498$.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .